Site icon Rugali – Amakuru

Akarengane: Bamusabye inzu ye ngo bayihindure Busheri aranga none barashaka kuyimwaka ngo ni ya Leta

Umuturage witwa Habarurema Camille utuye mu Murenge wa Kinazi Akarere ka Huye ari mu bibazo bikomeye nyuma yaho inzu ye akodesha abakora ububaji hari abashaka kuyimwambura intandaro akavuga ko bahamusabye bashaka kuhashyira Busheri (Aho bacururiza inyama)aranga batangira gushaka kuhamwaka bitwaje ko ari aha Leta.

Uyu mugabo Habarurema avuga ko hari igihe bigeze gushaka kumufunga ahungira mu gihugu cy’uBurundi amarayo umwaka aragaruka byose bishingiye kuri iyo nzu.

Habarurema avuga ko amaze guhunga inzu ye Umurenge wayigaruriye abayikodeshaga batangira kujya bishyura Umurenge wa Kinazi wayoborwaga na Migabo Vital kumara umwaka wose Camille ari mu buhungiro.

Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kubaza Migabo Vital aho ayobora umurenge nanone muri Huye maze ibyo ashinjwa na Habarurema Camille arabihakana.

Habarurema Camille yagiriwe inama yo kugaruka ko nta mpamvu yo guhunga abashaka kumwambura ibye maze nawe ahitamo kugaruka ati “Naraje niyemeje kuburana n’uwo ari we wese uzashaka kunyambura ibyanjye nakoreye kuko nanjye nasanze guhungu igihugu narwaniye ntacyo naba nkoze maze ndagaruka nibwo natangiye kuburana mu Nkiko ahubwo batangingira kumpimbira ibindi byaha ariko ndabatsinda”.


Inzu ya Habarurema Camille (Photo Umusingi)

Habarurema Camille avuga ko inzu ye yayihawe nabagenzi be uko bari 5 aribo Gahamanyi Alexandre ,Bugingo Alfred akaba yarahunze ahungana bimwe mu byangombwa by’iyo nzu,Ntawurushimanintege Oscar,Habarurema Camille ,Tuginama Aniceth ,bakaba barayihawe n’umushinga w’Abafaransa witwaga Mobillier Scolaire.

Uyu mushinga wabahaye inzu ,ubategeka gukora intebe z’abanyeshuri kwicaraho ku bigo bitandukanye barangiza bakegukana inzu n’ibikoresho biyirimo ari nako byagenze.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangiye Habarurema Camille yaragarutse ashaka kuvugurura inzu abimenyesha bamwe mu bo bafatanije ko bagomba kuvugurura inzu bagakomeza gukoreramo kubera ko bari badafite amafaranga bagirana amasezerano dufite kopi yayo ko bamwemereye kuvugurura inzu amafaranga akoresheje akazayasubizwa ikaba igiye mu maboko ya Camille ,bakaba barayakoreye imbere y’ubuyobozi ndetse Noteli wa Leta arabasinyira.

Cyokora Habarurema Camille mbere yo gutahuka ava mu buhunzi Umurenge wamusubije amafaranga bishyuje yose ariko banga gukora inyandiko zayo kubera ko baziko yari kubakoraho.

Habarurema yahimbiwe ibyaha bitandukanye birimo inyandiko mpimbano ,kunyereza umutungo wa Koperative y’Inyeragutabara n’ibindi bitandukanye mu rubanza nimero RPA0117/15/HC/NYA ararutsinda ariko iby’inzu ntibyavuzwe mu rubanza yaregwaga ahubwo byari uburyo bwo kugirango afungwe abashaka inzu bahite bayifata ariko birabananira.

Mu kwezi gushize iki kibazo cyarongeye kirahagurukirwa kubera Camille Habarurema yandikiye inzego zitandukanye harimo urwego rw’Umuvunyi ,Akarere ,Umurenge n’izindi ariko haje umubitsi w’Impapuro mpamo n’umunyamategeko ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo babanza kujya mu cyumba cy’Inama ku Murenge wa Kinazi ariko abari bafite ibibazo barabasohoye .

Bagiye mu mwiherero n’ushinzwe imiturire mu Murenge wa Kinazi n’undi witwa Ndayisaba Philipo bavuga ko ari mu bavuga rikijyana ndetse icyo ashaka kirakorwa icyo adashaka ntigikorwa ari nawe washakaga inzu ya Habarurema Camille afatanije na Migabo Vital .

Bavuye mu mwiherero baje kwa Camille kumubaza ibibazo bitandukanye uburyo yabonye iyo nzu arabasobanurira ariko umugabo tutashoboye kumenya amazina ye ariwe mubitsi w’impapuro mpamo yabaza Camille yajya kumusubiza ati ndagusaba kubaha abayobozi ukareka agasuzuguro maze abantu bari bahuriye bagatangira kwijujuta ngo yasuzuguye inde se?bigaragara ko harimo kumutera ubwoba nkuko abyivugira ati “Nabonye wagirango ntibari baje gucyemura ikibazo ahubwo bari baje kuntera ubwoba ariko njye ntacyo bimbwiye ntago aribo kampara Inkiko zirahari uwumva ashaka ibyanjye azandega tuburane”.

Bakiri aho uwitwa Philipo yavuze ko ariwe wahaye Camille iyo nzu ngo n’urwandiko yahamuhereyeho ararufite iwe mu rugo ariko Ikinyamakuru Umusingi mu makuru cyacukumbuye ni uko urwo rwandiko rutigeze rubaho ariko tumubajije kuri Telephone ye igendanwa yagize ati “Urwandiko nitonze nkarushaka rwaboneka ngira amadosiye menshi mu rugo kandi niyo rutaboneka ndumva ntakibazo byaba bitwaye naho ibyo abantu bavuga ko ibyo nshatse biba ibyo ntashaka ntibibe ibyo barambeshyera”.

Amakuru tugicukumbura ni uko nawe hari ubutaka bwa Leta buvugwa ko ashobora kuba yarihaye ndetse akagurishaho.Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umubitsi w’impapuro mpamo niba ibyo gutera ubwoba Camille Habarurema bivugwa ko yamubwiraga ko yasuzuguye abayobozi mu gihe yabaga agiye gusubiza ibyo amubajije bigafatwa nk’iterabwabo maze avuga ko ibyo atabizi.

Umunyamategeko bari kumwe nawe twamubajijeho kubivugwa ko bateye ubwoba Camille ndetse n’impamvu ari Habarurema Camille wenyine bagiye gukemurira ikibazo bavuga ko ari mu butaka bwa Leta kandi n’abandi batuye aho bose bari mu butaka bwa Leta avuga ko ari uko Camille yari yarandikiye inzego zitandukanye bakaba bari baje kumva ikibazo cye ariko avuga ko atariwe ushinzwe gutanga amakuru ahubwo bafite umuvugizi w’urwego rwabo ariwe utanga amakuru.

Bombi twababajije niba bazi ko Philipo bari kumwe nawe ndetse avuga ko ariwe wahaye Camille iyo nzu ko yigeze gushaka iyo nzu afatanije n’uwahoze ahayobora witwa Migabo Vital bavuga ko ibyo batabizi.

Iyi nkuru ni ndende cyane tuzayikomeza kuko abaturage bavuga ko batahamagawe ngo batange amakuru ahubwo ubuyobozi bwazanye abo bashaka bahaye amabwiriza ariko Umurenge wo ukaba wari waraduhakaniye ko batigeze babuza abakodesha inzu ya Camille kumwishyura .

Uyu Murenge uvugwamo amanyanga menshi aho havugwa ushinzwe imiturire kuba yaragurishije ubutaka bwa Leta burimo ishyamba uwitwa Emmanuel nawe akagurishaho ushaka kuhubaka sitasiyo ya Esance ariko abaturage bakaba bavuga ko Emmanuel atigeze agira ubwo butaka n’ishyamba ko batazemerera uwo ari we wese azaza avuga ko ubwo butaka ari ubwe ,tukaba twayanditseho iyi nkuru mu nkuru zatambutse.

Gatera Stanley

Exit mobile version