Uyu munsi twagiye mu rukiko turatsindwa, atari uko tudafite urubanza, ahubwo ni za ntege nke zitera imico myiza.
Ubushize umwunganizi wa Ben yasabye ko aba directors b’inzego zose yandikiye bagomba gusinya ko batamufite, hafi ya bose uyu munsi basinye ariko uwa CMI aho Ben aherukwa, hari na file number ye ko ariho afungiye, ntiyasinye, ahubwo hasinye ubuyobozi bukuru bw’ingabo.
Umwunganizi wa Ben yari yaravuze ko nihaza mo politiki azahita ava mo, rero ntiyiriwe asaba ko Brig. Abel Kandiho, umuyobozi wa CMI asinya agahamya ko Ben ntawe afite. Uwo ni murumuna wa Ambassaderi Adonia Ayebare, uriya uri guhuza u Rwanda na Uganda ku kibazo cy’ifungurwa ry’umupaka.
Ikinyamakuru Chimpreports mu inkuru zacyo kimaze iminsi cyerekana ni uko icyo Ayebare ashaka kiba itegeko nk’iry’Abamedi n’Abaperesi. Bene ayo mategeko tuzayakizwa n’amasengesho. Umwunganizi wa Ben uyu munsi yaje yakererewe, kandi afite ukwihangana kwinshi, nuko dutsindwa tutaburanye.
Ubundi rero nkuko twamenyereye mu gisirikali cya Kayumba na Kagame, kuba umunyiginya, umu francophone, umututsi wavukiye mu Rwanda, umu rescapes cyangwa umuhutu. Kuri bo arutwa n’igikeri. Ben ntaho ari pe! Ni akarengane karenze ivuga!
N’ubundi jye sinjya ndega mu nkiko, ndegera Imana. Ababirimo bose ndabazi kandi ndabarega, uwo ntarega ni Kayumba, murekeye Charlotte Mukankusi n’amasengesho asenga imana ye!
Bariya bose bavuga ngo Ben ari mu Rwanda, ni ugutegura abantu mu mitwe ngo nagaragara yo ntihazagire uwibuka ko yari muri CMI. Nagira inama umuntu wese ukunda ikiremwa muntu kutemera ibigambo by’abantu, mujye mwibuka ko iyi si idasakaye. Abo bagambanira Ben nabo bashobora kumutanga i Kigali kwa shitani baboshye, dore ko bose ari imali ishyushye.
Nimuhe Ben uburenganzira bwe, mwimuziza ibitariho bitazanabaho!
Simvumura mvuye kure!
H.T.Sankara