Site icon Rugali – Amakuru

AKAMASA MURI OPPOSITION

Intambara imwe mu zibanziriza iya Nyuma.

Hashize amezi atari macye, hari muyaga mu mashyaka atavuga rumwe na leta ya kigali. Iyo muyaga ikaba ahanini yarakuririjwe cyane ku kibazo cyiswe icya Ben Rutabana aho kuburirwa irengero rye byabereye bamwe intandaro cyangwa se ikitwazo ngo bagere ku migambi yabo.

Bamwe mu b’ingenzi babisimbukiyeho kandi bakabigiramo uruhare; ni leta ya Kigali aho yabizamukiyeho ngo isenye opposition yifashishije muyaga iyirimo.

Hambere aha mu ntambara yiswe iyo kwibohoza ya 1990-1994 ababyibuka neza muribuka ko leta ya Habyarimana nayo yateje muyaga muri opposition yari iriho icyo gihe ahagana muri 1992-1994 aho yateje amacakubiri muri opposition, yifashishije bamwe mu bayirimo, maze ikayacamo ibice kugeza ubwo hanavutse icyiswe Hutu Power.

Icyagaragaye muri icyo gihe ni uko abenshi mu banyarwanda cyane cyane abagize opposition batashishoje ngo bareke ayo macakubili barimo bashorwamo na leta yari iriho! Kandi iyo leta yo yarishakiraga kuburizamo irangira ry’urugamba rwari rwaratangiye. Amahano yakurikiyeho kubera kutareba kure ngo bamenye imigambi ya leta yari iriho ntawe utayazi kuko yatugejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi, n’iyicwa ndengakamere ry’abahutu.

Uyu munsi ibirimo biba muri opposition nyarwanda, nkuko amateka ngo ahora yisubiramo, birasa cyane nibyabaye muri 92-94. Ikigaragarira bose ni uko iyo ntambara leta ya FPR yashoye muri opposition; ari imwe mu ntambara ibanziriza intambara ya nyuma ya leta ya Paul kagame.

Ikibabaje kandi giteye kwibaza; Ni impanvu abantu batigira ku mateka y’ ibyabaye benshi ari bakuru! Aho ubona bamwe barimo kugwa mu mutego nkuwo abababanjirije baguyemo. Muri uko gushishoza; abanyarwanda muri rusange bari bakwiye kwibaza ufite inyungu muri iyo muyaga inyura muri opposition maze bakima amatwi igituma batagera ku ntego biyemeje, kuko biragaragara ko ibikorwa bya buri munsi aho kurwanya leta ahubwo biyiha umurindi mu kurwanya ibikorwa bya opposition.

Leta ya kigali nayo yari ikwiye kumenya ko iyo leta itangiye kuzana amacakubiri muri opposition, iba igeze ku duteroshuma twayo twanyuma mbere y’uko urugamba nyiri izina rurangira.

Nkaba mpamagariye abanyarwanda bose bashyira mu gaciro, cyane cyane abari muri opposition, kutagwa muri uwo mutego wa leta ya Kigali, ahubwo bagakomereza hamwe urugamba biyemeje.

Gallican Gasana

Exit mobile version