Site icon Rugali – Amakuru

“AKAMASA KAZAMARA INKA KAZIVUKAMO’’ UBWAMI BURANGIJWE NA BENE BWO. SPECIOSE/CHRISTINE MUKABAYOJO

Nibyo koko ngo umugani ugana akariho.  Abari bagishidikanya kuri uyu mugani  w’akamasa kazamara inka kazivukamo, murarushaho kuwusobanukirwa. Reka ntangire mbunvisha amagambo Speciose Mukabayojo mushiki wa Kigeli yavuze asubiza ikibazo cyari kimubajijwe nyuma yo gutanga kw’umwami Kigeli V Ndahindurwa taliki ya 16 Ukwakira 2016.

Ikibazo yabajijwe :

“mama  umwami  iyo yatangiraga mu mahanga byagendaga gute cyera mu mateka y’uRwanda?”

Mukabayojo: 

“Bavugaga ngo, umwami iyo aguye ishyanga ngo aba abaye umutabazi ntagaruka mu Rwanda, iyo agarutse mu Rwanda ngo uRwanda rugenda rugira ibintu by’ibyago.  Kandi nabiboneye kuri papa Musinga yaguye muri Congo Rudahigwa ashaka kumuzana kubera ko Atari azi imihango ya cyera, abasaza baramubuza.  Bati mureke ubwo yari umutabazi. Agumayo.  Yapfuye cyera cyane hashize imyaka irenga mirongo ingahe.  Kandi na Rudahigwa igihe yagwaga i Burundi nabyo baravuze bati iyo batamugarura, bati buriya kugarura umwami yatangiye hanze ni bibi.  Rero nkomeye agatima ukuntu u Rwanda rwagiye rugira amahano ya jenoside y’ibiki! Ndavuga nti wenda nibyo bizira.  Ndavuga nti wenda byaba byiza kumurecyera hariya, cyangwa byashoboka se bakarindira bakareba niba nawe hari ikintu yaba yarasize avuze ku buzima bwe. Nabyo babirindire.  Nta kindi nibyo nababwiye.”

Ntawabura kwibaza uko Mukabayojo byaje kumugendekera nyuma, usibye ahandi higeze kwunvikana yivugira ko ashyigikiye ko umwami atabarizwa mu Rwanda kugira ngo yigirire amahoro.  Aha naho ntawabura kwibaza ayo mahoro uwayamubuzaga.

Ku bwanjye mu myunvire yanjye, ntitaye ku muco nyarwanda, imiziririzo cyangwa amateka yagiye aranga igihugu cyacu; byakabaye mahire abayoboye igihugu cyacu bose bashyinguwe mu Rwanda kandi mu cyubahiro.  Nkaba nifuza  kandi nizera ko leta y’uRwanda mu gushaka gutabariza umwami Kigeli mu Rwanda nta nyungu zibiri inyuma.  Ariko iyo ugiye mw’isesengura ry’impanvu yabyo; usanga Atari ko biri ahubwo hari byinshi byihishe inyuma twakagombye gusobanukirwa kuko ni amateka azatubazwa kandi akarazakomeza kuturanga twe n’abazadukomokaho.

Aha ntawabura kwibaza tuti niba se koko leta aribyo ishaka; Mbonyumutwa yatabururiwe(gutaburura) iki ko yari yarashyinguwe mu cyubahiro na leta yayibanjirije.  Niba se yarataburuwe kuko aho yari ashyinguwe hatanogeye; ko tutamenye ahandi yaba yarashyinguwe nk’uwabaye umukuru w’igihugu?

Dushakire ahandi rero kuko kugarura umugogo w’umwami Kigeli mu Rwanda harimo izindi nyungu zitagize aho zihuriye na mba no guha icyubahiro uwahoze ari umukuru w’igihugu.  Iyo biza kuba ibyo Habyalimana na Musinga haba harakozwe ibishoboka byose ngo umurambo/umugogo  byabo bigarurwe mu Rwanda. 

Kigeli V Ndahindurwa iyo atabarizwa mu mahanga

Ubundi iyo Mukabayojo ataza kubuzwa amahoro, hagakurikiza impanuro n’ibyo azi kandi yunvise ku miziririzo n’imico y’ibijyanye n’ubwami; iyo hataza kuba izindi nyungu zihishe inyuma nta kabuza umwami aba yaratabarijwe muri amerika.   

Gutabarizwa kwa Kigeli muri Amerika bisobanuye iki kuri leta y’i Kigali?  Iyo Umwami Kigeli aza gutabarizwa muri Amerika; hakurikijwe uko imihango ya cyami ibiteganya,  hagombaga kuboneka umuzungura  agatangazwa bakimara kumutabariza  kuko umwami ntapfa aratanga (gutanga ingoma)  Icyo kikaba aricyo kintu kingenzi cyatumye leta ya Kigali ihaguruka igashishikara igatera ubwoba ikabuza amahoro Mukabayojo; ngo hato Kigeli atabona umuzungura mu mahanga.

Gutabarizwa mu Rwanda kwa Kigeli V Ndahindurwa

Mu magambo macye kandi yunvikana; umunsi wo gushyingura umwami Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda, uzaba ari umunsi wo kurangiza no gusezerera burundu ingoma ya cyami mu Rwanda kuko nta mwami wimikwa muri repubulika.

Ngiyo impanvu nyamukuru yahagurukije delegation iyobowe na Paster Mpfisi na Mgr Mbonyintege.                                                                                                                                     

Ngiyo impanvu nyamukuru yatumye leta ya Kigali yirara mu bahindiro ikababuza amahoro ngo baharanire ko Umwami atabarizwa mu Rwanda  babishaka batabishaka.                        

Ngiyo impanvu nyamukuru yatumye Mukabayojo abuzwa amahoro bigatuma  yemera ko musaza we ajya gutabarizwa i Rwanda kandi azi neza ko bizira!

Akamasa kazamara inka kazivukamo koko!  Mukabayojo nawe abaye akamasa,  niwe urangije ingoma ya cyami mu Rwanda kandi ari umwe muri bo. 

Imana itabare u Rwanda n’abanyarwanda.

Gallican Gasana

Exit mobile version