Ikitwa East African Community kigiye gushwanyuka kubera uko mwene Rutagambwa yitereye!. Amakuru agera kuri Rnc France ava mumbere munteko ishingamategeko ya East African Community nuko abadepite bamaze amezi atatu badahembwa kubera ko ibihugu bigize uwo muryango byanze gutanga umusanzu, usibye igihugu cya Uganda gusa nicyo kitarimo umwenda ibindi byose byahagaritse gutanga cash.
Amakuru atugeraho avuga ko igihugu cy’Uburundi cyanze gutanga cash kubera umwuka utameze neza hagati y’u Rwanda n’Uburundi kandi inteko ikaba idashoboora gufatira ibihano igihugu nk’Urwanda kuko aricyo nyirabayazana. Inteko ishingamategeko ikaba ikeneye miriyoni 41 z’amadolari kugirango akazi kayo kagende neza.
Kugez’ubu u Rwanda rukaba rurimo gutungwa agatoki kubera uko rwakomeje kwitwara kuva rwakwinjira muruyu muryango twabibutsa ko Kagame yigeze kwigamba ko azategera ahantu Kikwete maze akamukocora ( akamwica ).
Nyuma yaho noneho Paul Kagame ahushirije coup d’état yo mu Burundi ibintu byarushijeho kuzamba mumuryango wa East African Community ikitwa imisanzu nimishinga birahagarara.
Kurundi ruhande ariko uyu muryango wa East African Community ugizwe nibiryabarezi nka Kagame ntacyumaze kuko udashobora gufatira ibihano igihugu nk’Urwanda cyangwa umuperezida usahura abaturage be kandi byitwa ko uyu muryango ufitiye akamaro abenegihugu babarizwamo.
Ubwo Rnc France yavuganaga numwe mubadepite bawugize yagize ati ” ubu harateganywa inama ya bakuru bigihugu bigize uyu muryango turakeka ko na Perezida Nkurunziza ashobora kuzaba ahari amaso kumaso akirebanira na Kagame….,”, muriyo nama ngo nta kurya iminwa nukuvuga uruhare rwa Kagame mugusenya uyu muryango yiyambits uruhu rw’intama, ngo kuko nibirengagiza ikitwa urukiko rushinzwe ubuuburenganzira bwa muntu rwa East African Community narwo rurahagarara.
Source: Facebook/Rnc France.