Abacuruzi bo muri Uganda mu gihombo n’igihirahiro: Museveni yasabwe gukemura ibibazo afitanye n’abaturanyi. Abacuruzi n’abaturage bo mu turere twa Kabale na Isingiro mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, batakaje icyizere cy’uko ubucuruzi bwabo buzongera kuzahuka, bitewe n’ingaruka za gahunda y’inzego z’umutekano z’icyo gihugu yo guta muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufungira ahatazwi ndetse no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko ingaruka zidateye impungenge abacuruzi gusa ba Kabale na Isingiro, ahubwo ari abo muri Uganda bose. Ni nyuma y’uko u Rwanda rufashe icyemezo cyo kurinda abaturage barwo ibikorwa byo guhozwa ku nkeke muri Uganda.
Muri Werurwe 2019, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera ko bagenda bagafatwa, bagahohoterwa, bagafungwa, bamwe bakicwa, abandi bakirukanwa mu gihugu.
Kuva icyo gihe abanyarwanda barabyubahirije. Abasesenguzi berekana ko ‘Icyo gihe ari bwo abacuruzi b’abanya-Uganda batakaje isoko rinini’.
Ku bacuruzi by’umwihariko abo muri Kabale na Isingiro, barakariye politiki za Perezida Museveni ku Rwanda zazahaje ubucuruzi bwabo ndetse n’ubuzima bw’imiryango yabo.
Umwe mu baturage ba Isingiro utifuje gutangazwa amazina kuko ari umuyobozi yagize ati “Twakomeje gusaba ko Museveni asubiza ku murongo umubano n’u Rwanda kugira ngo tubashe gusubukura ubucuruzi. Ariko hari ibisa nk’ibihinduka”.
Gusa yakomeje avuga ko nubwo hari ibihinduka, hari n’amagambo y’ubushotoranyi akomeje kuvugwa n’abayobozi.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bambukiranya umupaka wa Gatuna, Franco Korinaku, mu cyumweru gishize yavugiye mu itangazamakuru ko abacuruzi barambiwe ndetse batakaje icyizere cyo kongera gufungura umupaka ku ruhande rw’u Rwanda wafunzwe kuva muri Gashyantare umwaka ushize.
Korinaku yakomeje avuga ko abacuruzi barenga 90 ku ijana bakoreshaga umupaka wa Gatuna bimukiye mu bindi bice by’imijyi nka Kabale, Mbarara na Ntungamo mu gihe abandi bafunze ubucuruzi bwabo.
Bamwe mu banya-Uganda, bakunze kugaragara bakoresha inzira zitemewe ngo binjize magendu mu Rwanda. Abacuruzi ba Kabale bavuga ko Museveni agomba gukora ibyo asabwa mu gukemura ibibazo afitanye n’abaturanyi.
Muri Gicurasi umwaka ushize Museveni yavugiye mu ruhame ashishikariza abaturage kwishora muri magendu nyuma y’uko u Rwanda rufunze imipaka. Ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo ibi byashoboka kuko n’ababigerageje babonye ko bidashoboka.
Meya wa Katuna, Nelson Nshangabasheija, avuga ko n’urwego rwa serivisi rwagizweho ingaruka no kwangirika k’ubucuruzi. Mu cyumweru gishize yabwiye abanyamakuru ko hari igihombo kinini cy’ibyo inzego z’ibanze zinjiza, ‘bityo bakaba bakeneye ubufasha budasanzwe kugira ngo babashe gutanga serivisi ku baturage’.
Ati “Ibyo twinjizaga byaturukaga mu byangombwa by’ubucuruzi, amafaranga yo guparika ku manywa na nijoro ndetse no gusoresha mu masoko buri munsi. Umupaka warafunzwe hashize umwaka n’amezi ane, turimo kugorwa no guha serivisi abaturage. Turasaba guverinoma kutugenera inkunga yihariye”.
Muri Gashyantare uyu mwaka, abakuru b’ibihugu bahuriye i Gatuna, Uganda ihabwa ukwezi kumwe ko kugenzura ibirego by’u Rwanda ku bikorwa by’imitwe ibangamiye Guverinoma yarwo, igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho. Ni igihe cyongerewe kubera Coronavirus.
Nibimara kugezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu nama iherutse guhuza ibihugu byombi mu buryo bw’ikoranabuhanga, u Rwanda rwagaragaje ko nubwo hari ibyakozwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu, hakiri ibitarakorwa.
Haracyari ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Uganda bigambiriye guhungabanya u Rwanda. Urugero abagize Self-Worth Initiative baracyakora ibikorwa bya RNC muri Uganda. Hari kandi itangazamakuru riharabika, ribeshya, n’ifatwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda.
Uganda mu gihombo
Abasesenguzi mu by’ubukungu berekana ko Uganda ikomeje kuzahara cyane mu bucuruzi, aho kuva muri Werurwe umwaka ushize ubwo u Rwanda rwasabaga abaturage kudasubira muri Uganda, nibura buri kwezi ihomba miliyoni 166 z’amadolari.
Muri rusange, ibibazo bijyanye n’ubucuruzi Uganda imazemo iminsi n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, umwaka ushize byayihombeje miliyoni z’amadolari 454.7 kubyo yohereza hanze nkuko biri mu mibare ya Banki Nkuru ya Uganda, Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro n’amahoro n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi bw’ikawa muri icyo gihugu.
Imibare igaragaza ko Uganda yahombeye cyane kubyo yoherezaga muri Kenya n’u Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Mu busesenguzi bwakozwe n’Umwarimu mu by’Ubukungu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, Ramathan Ggoobi, yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu gifite agaciro gakomeye ku buzima bw’ubukungu bwa Uganda kurusha u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Werurwe umwaka ushize, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Uganda utifashe neza, abaturage badakwiye guhangayika kuko hagize igihugu kibangamirwa mu bukungu, Uganda yo yohereza mu Rwanda ibicuruzwa byinshi ari yo yahura n’igihombo kinini.
Dr Ndagijimana yavuze ko mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwiteguye ko ibicuruzwa byavagayo bishobora gushakirwa ahandi.
Yagize ati “Umwaka ushize [2018] ibyo twavanaga muri Uganda byikubye inshuro nyinshi ibyo twoherezayo. Ibyo twakuragayo byari bifite agaciro ka miliyoni $242 twe twoherezayo gusa miliyoni $27. Urumva rero haramutse hagize igituma ubwo bucuruzi bugabanyuka, igihombo cyinshi kiba kuri wa wundi wacuruzaga hanze, kiva ku utakaje isoko.”
“Igihombo cyaba kuri Uganda kurusha u Rwanda, kubera ko kuri twe, Uganda ni isoko rito twoherezagaho ibintu bike, bo batugurishaho byinshi inshuro nyinshi.”