Site icon Rugali – Amakuru

Aka ni agasuzuguro! Uruzi iyo iyi barwa yandikwa na Kagame ubwe aho kwandikwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda

Leta y’u Rwanda yashimiye Evariste Ndayishimiye ku ntsinzi

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo ry’urwandiko yandikiye ngenzi yayo y’i Burundi imenyesha ubutumwa bwa Leta y’u Rwanda bwo gushima Evariste Ndayishimiye ku ntsinzi yagize ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu ibaruwa yanditse mu gifaransa, leta y’u Rwanda ivuga kandi ko “iboneyeho kumenyesha ko yifuza kuvugurura imibanire y’amateka yaranze ibihugu byombi bivandimwe”.

Leta y’u Rwanda kandi imenyesha ko yifuriza Abarundi na guverinoma yabo amahoro, uburumbuke n’ubuzima “cyane cyane muri iki gihe cy’icyorezo Covid-19”.

Ni ubutumwa budasanzwe kuko kuva mu 2015 leta z’ibihugu byombi zidacana uwaka ndetse hagiye habaho imirwano yahanganishije ingabo z’ibihugu byombi mu bihe bishize.

Leta y’u Burundi yashinje iy’u Rwanda uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, ibirego leta y’u Rwanda yagiye ihakana.

Umubano w’ibihugu byombi n’imigenderanire no guhahirana kw’ababituye byabaye nk’ibihagaze kuva icyo gihe, ibi byagize ingaruka ku baturage b’impande zombi.

Ibihugu byombi kandi bishinjanya gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwombi ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo mu ntara ya Kivu y’Epfo.

BBC

Exit mobile version