Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2019 rwahanaguyeho umunyamakuru Elie Kwizera icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ ubukure rutegeka ko ahita arekurwa.
Uyu munyamakuru w’ imikino abenshi bamenye nka Fatty yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize wa 2018 kuva icyo gihe kugeza ubu yari agifunze.
Mu iburanisha ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu bumushinja ko yafashe ku ngufu umwana w’ umukobwa utarageza ku myaka y’ ubukure.
Uregwa yisobanuye avuga ko amasaha ubushinjacyaha bwavuze ko aribwo icyaha cyakozwe we yari akiri ku kazi. Yongeraho ko icyo cyaha ntacyo yakoze n’ uwo mukobwa bamushinja atamuzi. Yanavuze ko abanyamakuru bafite inshingano yo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana bityo ko atatandukira ngo akore ibyo ashinzwe kwamagana.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bwavuze ko rwasuzumye ingingo z’ impande zombi rusanga ibyo ubushinjacyaha bwavuze nta shingiro bifite.
Urukiko rwanzuye ko uregwa ari umwere ku cyaha cyo gusambamya umwana utagejeje imyaka y’ubukure, runategeka ko ahita arekurwa.
Nk’ uko biteganywa n’ amategeko ubushinjacyaha bufite iminsi 30 yo kujurira igihe bwaba butanyuzwe n’ imikirize y’ urubanza.
By Nsanzimana Ernest