Site icon Rugali – Amakuru

Aka karengane kazarangira ryari? Iki cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside nicyo kwitonderwa

2020: Rusizi: umwarimukazi wigishaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza akurikiranwe n’inzego z’iperereza kubera amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside akunda kugaragaza ku ishuri. Inkuru irambuye.

Amakuru aturuka mu karere ka Rusizi ni ayitabwa muri yombi ry’umwarimu witwa Nyirambonigaba wigishaga mu ishuri rya G.S Ntura Protestant riherereye mu murenge wa Giheke akarere ka Rusizi.

Intandaro yo gutabwa muri yombi ry’uwo mwarimu witwa Nyirambonigaba ni ubushyamirane uwo mwarimu yagiranye n’umuyobozi we ushinzwe amasomo kuri icyo kigo witwa Mukamuhirwa Mediatrice, Nyirambonigaba akaba yarashinjaga Mediatrice gushaka kumwirukanisha kuri iryo shuri yari amazeho imyaka 10 yigishaho, maze nyuma aza kumubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Itabwa muri yombi rya Nyirambonigaba ryabaye kuri uyu wa 26/2/2020 atabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rumukuye kuri iryo shuri yigishagaho nkuko byatangajwe na Niyonzima Jean Modeste umuyobozi w’iryo shuri.

Uwo muyobozi yavuze ko Nyirambonigaba yajyanywe na RIB kugira ngo ajye gusobanura amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside yabwiye Mediatrice inshuro zirenga imwe.

Uwo muyobozi yavuze ko iyo myitwarire y’ingengabitekerezo ya Jenoside Nyirambonigaba yayitangiye mu gihembwe cya kabiri mu mwaka 2018, gusa icyo gihe uwo mwarimu mu ntangiriro zigihembwe cya mbere cyuwo mwaka wa 2018 ntago yigeze ajya kwigisha avuga ko yari yaragiye kwivuza gusa babonaga asa nk’umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe bitewe n’amagambo yavugaga wabonaga ko aterekeye, gusa yagiye kwivuriza i Kigali muri CHUK agaruka mu kazi ari muzima.

Akimara kugaruka yagarutse yigisha neza ariko uko iminsi yagendaga niko yagendaga agirana ibibazo n’umuyobozi ushinzwe amasomo witwa Mukamuhirwa Mediatrice, ubwo uwo muyobozi yajyaga kugenzura amasomo yigishaga yamubwiraga amagambo mabi yiganjemo ayingengabitekerezo ya Jenoside gusa icyabimuteraga ntago cyamenyekanye, icyo gihe yahamagajwe n’ubuyobozi bw’ishuri araganirizwa bakagira ngo birarangiye nyamara hashira iminsi ukumva ari kuvuga ko umuyobozi w’amasomo Mukamuhirwa Mediatrice yirirwa amushodeka ku murenge ngo ntakora akazi ke neza agerageza kumucurira imigambi yo kumwimura ariko ngo bigafata ubusa avuga ko yibeshya atazabigeraho.

Icyo gihe ishuri ryabonye ko bigenda bifata indi ntera maze rimukorera raporo mu mwaka wa 2019 riyishyikiriza umurenge maze njyanama y’umurenge ifata umwanzuro wo gusaba akarere ko kamwimura ariko ntibyakunda bitewe n’uko uyu mwaka akarere kagaragaje ko gafite abarimu bake, bityo ko ibyo kwimurwa byakorwa hamaze gukorwa ibizamini kugira ngo abimuwe babone ababasimbura, ariko icyo gihe Nyirambonigaba yakomeje kuvuga ko ibyo byose ari imigambi icurwa nuwo muyobozi w’amasomo

Mu nama y’abarezi bose bo kuri iryo shuri yabajijwe ibijyanye n’imyitwarire yiwe maze abasubi ababwira ari “Ye ngiye kujya nkora mpangara nguhangare, twese turi amagufa yanamye ku gasozi, aye bazayajyane i Gashirabwoba (Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994) maze ayanjye bazayajyane mu irimbi rya Kigenge (Aho basanzwe bashyingurira abaturage basanzwe)”

Icyo gihe abarezi bose boroheje ikibazo maze inama irakomeza, nyuma yiyi nama yongeye gukorerwa raporo ijyanwa ku murenge, maze tariki ya 24/2/2020 haterana inama yari igizwe n’umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’akarere Nsabimana Theogene ndetse n’abandi bayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera mu murenge wa Giheke ndetse nawe ubwe maze abazwa icyo yaba apfa n’umuyobozi we asubiramo y’amagambo agira ati.

Ngo barabyoroheje inama irakomeza, bamukorera raporo ijyanwa ku murenge no ku karere, ku wa 24 Gashyantare mu nama yahuje umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’aka karere, Nsabimana Théogène n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera muri uyu murenge wa Giheke ndetse nawe yabajijwe icyo apfa n’umuyobozi we maze asubiramo y’amagambo, yongeraho ati:

Nta kibazo mfite ni ukuri, iyo umuntu agukandagije kubera ko ingoma ari iyabo nawe umubwira ko nta kazi agomba gukora kamuha ibyo yifuza, none se ko yifuza kunyirukanisha ngo ndeke ibihumbi 70 mpembwa ku kwezi aragira ngo mbikore nkore iki? najye kurinda amagufa ya bene wab i Gashirabwoba, ntafite abamushyigikiye se bamwereka ko ingoma ari iyabo batangiranye ikigo?

Icyo gihe uwo muyobozi avuga ko nta kindi yahise akora uretse kubimenyesha inzego z’umutekano zirimo na n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, ndetse kugeza ubungubu n’akarere kakaba kamwandikiye ibaruwa imuhagarika by’agateganyo.

Nyirambonigaba akaba yigishaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza kuri iryo shuri.

Izindi Nkuru wasoma Kuri RedBlue JD

Exit mobile version