Site icon Rugali – Amakuru

Aka karengane kagirirwa Abayisilamu mu Rwanda kari mubyo Diane Rwigara ashaka guca!

Uwanga amazimwe abandwa ubundi habona. Ikigaragara urubanza rutaraba ni uko benshi muri aba bantu bahimbiwe ibyaha n’ubushinjacyaha kubera inyungu tuzamenya amateka kuko agera aho akagaragaza ukuri. Impamvu ya mbere nshingira ni uko ababurana bataburanira mu butabera bwigenga.

Baraburana n’ubarega kuko iyo baba baburanwa n’ubutabera ntibari kwanga ubusabe bw’ababuranyi basabye ko baburanira ku mugaragaro ubushinjacyaha bukabyanga. Ariko ndabwumva, bwanze guseba kuko abaturage bari kumva ibivugwa nabo bagashyira mu nyurabwenge yabo.

Hanyuma umucamanza yabogama bo bakaba bazi ibyo bumvise bakagira n’uko babifata. Hanyuma se icyaha baregwa cyaba kiruta GENOCIDE yaciwe ku mugaragaro ndetse abaturage bakayigiramo uruhare. Ndongera nsabe abanyarwanda kugaruka ku ijambo nkunda kuvuga: BANYARWANDA, BANYARWANDA-KAZI, NIMUHAGURUKE MWANGE AKARENGANE. IBYO NIMUTABIKORA, MUZATEGEREZE NAMWE KABAGEREHO.

IMANA IRINDE URWANDA N’ABANYARWANDA.

Buregeya Ahmed

http://www.bbc.com/gahuza/amakuru-39784435?SThisFB

Exit mobile version