Abaturage bo munsi y’isoko rishya rya Mulindi mu Kagali ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera muri Gasabo barakariye akarere, basaba ko basubizwa uburenganzira bwo gukorera mu nzu zabo z’ubucuruzi cyangwa bagahabwa ingurane bakahimuka burundu.
Umwanzuro wo gufunga izo nzu z’ubucuruzi zirenga 50 wafashwe muri Gashyantare 2018 nyuma y’amezi atandatu bategujwe kuzivamo ariko baterwa agahinda n’uko bari kuhirukanwa nta ngurane.
Bavuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabasabye kwimuka muri ako gace kubera ko kari mu gishanga nubwo bo bakeka izindi mpamvu zirimo no kuba ngo babangamiye abashoramari bubatse isoko rishya rya Mulindi.
Benshi muri aba baturage bakodeshaga izo nzu zigacururizwamo cyangwa bakazikodesha n’abashaka kuzibamo.
Kuva hafatwa umwanzuro wo kuzifunga, uwemerewe kuba mu nzu ni nyirayo kandi nawe ntagire igikorwa cy’ubucuruzi ahakorera.
Mukunzi Nadine na mukuru we n’abana babo baba mu nzu y’imiryango ibiri inyuma. Iyo nzu bayisigiwe n’ababyeyi babo bamaze kwitaba Imana. Niyo yari ibatunze kuko bayikuragamo 100,000 Frw buri kwezi.
Aganira na IGIHE, Mukunzi yavuze ko nyuma yo gufungirwa babayeho nabi, yagize ati “Niyo twakodeshaga bakaduha amafaranga akaba ariyo adutunga. Aho bamaze kuyifungira akazi karabuze n’ibiraka twabonaga byarabuze, ubu inzara imeze nabi.”
Irivuzumugabo François Xavier yavuze ko mu myaka ibiri ishize ubuyobozi bwaje kubarura imitungo yabo, bubabwira ko bazahabwa ingurane, nyamara ngo batunguwe no kubona baje kubafungira.
Ati “Baragiye baraceceka twibwira ko bazaza bakadusinyisha tukemera icyo batugeneye ariko ntibigeze bagaruka. Twiteguye kuba twahava umwanya wose baduha ingurane y’ibikorwa byacu. Niba ari mu gishanga ntabwo turwanya gahunda za Leta.”
Irivuzumugabo ntabwo yemera ko gufungirwa byavuye ku kuba batuye mu gishanga.
Ati “Duturanye n’abashoramari bubatse iri soko rya Mulindi, iyo bagiye mu nama bicara batunga urutoki aha hantu, tukabimenya. Bakavuga ko hano habateye igihombo ariko ni urwitwazo […] Nubwo Leta itubwira ko ari mu gishanga, hashobora kuba hari izindi mpamvu iduhisha.”
Ubwo bazaga kuhafunga, Mukakabera Anathalie avuga ko we yanze ko bamufungira, bahitamo kumufungirana mu nzu.
Uyu mukecuru wahatuye mu1981, avuga ko batumva uburyo babafungira inzu ariko bagenzi babo batuye hakurya mu Karere ka Kicukiro bo ntibafungirwe kandi bose batuye mu Gishanga.
Ndahayo Laurent we afite abana babiri, avuga ko nyuma yo gufungirwa inzu zamufashaga kurihira abana amashuri ubu arimo amadeni ibigo bigaho.
Ati “Biga mu mashuri yisumbuye, umwe yiga muri Lycée de Kigali, kugeza iyi saha nyirimo amafaranga ageze 357, 000 Frw. Undi yigaga ku Kibuye namukuyeyo muzana mu mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda kuko ubushobozi bwari bubuze.”
Ndahayo avuga ko batanze kuva mu gishanga ariko ngo barashaka ingurane.
Ati “Niba bashaka gukura abantu mu gishanga, nibaze bakore inyigo ibikorwa byacu babigenere agaciro hanyuma tujye gushakisha ahandi hajyanye n’ubuzima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamulangwa Stephen, yabwiye IGIHE ko abo baturage bakwiye kuva mu gishanga cyangwa se bakahakorera ibijyanye n’igishanga.
Yagize ati “Bagomba kuva mu gishanga keretse uhatuye naho uhacururiza agomba kuhava. Ubutaka ntawe ububatse, nibahakorere ibijyanye no mu gishanga.”
Icyakora Meya Rwamulangwa yijeje ko iki kibazo agiye kugikurikirana akamenya neza uko kimeze.
Abaturage bavuga ko nk’abari basanzwe baba ahandi, inzu zabo zatangiye kwangirika kuko ntawe uzitaho ndetse ngo n’abajura batangiye kwiba bimwe mu bikoresho byari bizubatse.
Itegeko Ngenga ryo kubungabunga ibidukikije ryashyizweho mu 2005 rigena ko ubutaka bw’ibishanga bwose ari ubwa Leta kandi ko inyubako n’ibindi bikorwa byose bishyirwa muri metero 20 uvuye ku gishanga.
Mu gihe cyo kwimurwa, igikorwa gihabwa ingurane ni icyahashyizwe mbere y’uko tegeko rijyaho kandi nabwo nyiracyo agifitiye ibyangombwa.