Hari ibindi ibyemezo byateje imbere ubukerarugendo kandi abaturage batabyishimiye- Claire Akamanzi
Claire Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gsihinzwe iterambere (RDB) Claire Akamanzi yavuze ko kuba abaturage batishimiye cyane icyemezo cyo kongera amafaranga yo gusura ingagi atari ikibazo, ngo kuko hari n’izindi gahunda zagiye ziteza imbere urwego rw’ubukerarugendo kandi abaturage babanje kugaragaza ko batazashimiye.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo RDB yasohoye itangazo rigaragaza ibiciro bishya byo gusura ingagi mu Birunga.Iryo tangazo rigaragaza ko gusura ingagi yaba ku munyarwanda cyangwa umunyamahanga bazajya bishyura amafaranga amwe.Igiciro cyakuwe ku madolari 750 gishyirwa ku madolari 1 500 (asaga miliyoni imwe y’amanyarwanda).
Iri zamuka ry’ibiciro rigamije gukomeza ibikorwa byo kubungabunga parike ndetse no guteza imbere abaturage bazituriye.
Uwo mwanzuro wateje impaka, bamwe bavuga ako ayo mafaranga asabwa atari buri munyarwanda uzajya uyigondera.Hari n’abagaragaza ko ibyo biciro bishobora kugabanya cyane umubare w’abanyarwanda bitabiraga gusura ingagi n’ubundi wari ku kigero cyo hasi.
Asubiza abantu batandukanye kuri Twitter, Claire Akamanzi uyobora RDB yavuze ko abanyarwanda batareka gusura ingagi kubera ibiciro, ngo kuko n’ibyo bitaga bito byari bisanzwe ababyitabiraga ari bake.
Yagize ati “Ku biciro byari bisanzwe, abanyarwanda basuraga ibikorwa by’ubukerarugendo ni 3 %. Rero ntabwo ibiciro aricyo cyonyine cyakururaga abanyarwanda.Niyo mpamvu tugomba gushyiraho ubundi buryo bwo gushishikariza abanyarwanda gusura ibikorwa by’ubukerarugendo.”
Akamanzi yakomeje avuga ko hari indi myanzuro itandukanye yagiye ifatirwa urwego rw’ubukerarugendo abanyarwanda bakagaragaza kutayishimira, nyamara ikaza kubyara umusaruro mwiza.
Ati “Ubukerarugendo mu Rwanda bwateye imbere kubera imyanzuro ikomeye, ahanini itarishimirwaga n’abaturage buri gihe.”
Akamanzi yavuze ko abanyarwanda bazakomeza gushyirirwaho uburyo bwo gushishikarizwa gusura ibyiza bitatse u Rwanda, harimo no kubagabanyiriza ibiciro mu gihe cy’iminsi mikuru.
RDB itangaza ko abaturage bo mu Kinigi ari bamwe mu bazabanza kubona inyungu iva mu bukerarugendo, aho bazabona 10 % by’ayinjiye, avuye kuri 5 %.