Site icon Rugali – Amakuru

Aimable Karasira asanga u Rwanda rudakwiye kwakira CHOGM izabera i Kigali uyu mwaka. Muti kubera iki?

Aimable Karasira Uzaramba yashimangiye ibyo Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zatangaje mu gihe zari zigejejwe imbere y’ubutabera. Abo ni Rachid Abdul, Cyuma Hassan Dieudonne bavugiye mu rukiko ko bafungiwe mu mwobo ariko anatabariza bagenzi be.

Aimable Karasira yababajwe n’uko urubanza rwe rwasubitswe ibi Kagame abikorera ubushake agamije gukomeza gukumira ngo ukuri kutajya ahagaragara ariko ay’ubusa kuranga kukagaragara. None se ko natte utwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Nk’uko byavuzwe mu makuru y’jwi ry’Amerika, Aimbale Karasira Uzaramba we kubwe ngo asanga ko inama ya CHOGM (umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza) idakwiye gukorerwa mu Rwanda kuko ari igihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu, igihugu gihonyora kikanakandamiza abantu igihe cyose batavuze rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame.

Exit mobile version