Site icon Rugali – Amakuru

Ahubwo se Madame Jeannette Kagame ubwe yakwihereyeho yibaza niba yishimye mu rugo rwe!

Madame Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rufite abaturage bishimye ku isi. Madame Jeanette Kagame wari muri Amerika, aho yitabiriye isengesho ry’abayobozi muri iki gihugu, yavuze ko Abanyarwanda bishimye kuruta uko bigeze kwishima mu bihe byashize.

Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bayobozi baturutse hirya no hino ku isi bagera ku 100 bari bitabiriye iri sengesho ryabereye mu Murwa mukuru Washington, kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018.

Yagize ati “Ibimenyetso birahari bigaragaza ko Abanyarwanda bishimye kandi bafite n’icyizere cy’ejo hazaza.

“Urusobe rw’inyubako, amasoko araremwa cyane, abana bakina ku bibuga by’amashuri no ku mihanda, amaresitora mashya, imigoroba y’ubuvanganzo n’ubugeni, ibintu byose byari nk’inzozi mu myaka 20 ishize, ubu byose byabaye bimwe mu bigize ubuzima bw’Abanyarwanda bwa buri munsi.”

Madame Jeannette Kagame yavuze muri make urugendo u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo rwiyubake mu myaka 24 ishize, nyuma y’uko Abatutsi barenga miliyoni bashiriye muri Jenoside yamaze amezi atatu.

Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu 1994, ku bwa Madame Jeannette ngo urugamba rwa nyarwo rwatangiye hashakwa uko Abanyarwanda bahabwa ubuzima bwiza kandi mu bwiyunge.

Ati “Amwe mu masomo twize nk’u Rwanda ni uko nyuma y’urusaku rw’imbunda urugamba rwa nyarwo rutangira. Ibyo byari ukunga Abanyarwanda, kubaka umuryango wari warasenyutse no kugarura ikizere cyari cyaratakaye hagati y’abantu.”

Madame Jeannette Kagame yavuze kandi ko u Rwanda rwahisemo guha buri Munyarwanda yaba umugore cyangwa umwana uruhare yari akwiye kugira ngo atange umusanzu we.

Yavuze ko ibyo byatumye u Rwanda rwihuta mu kwiyubaka ntawe rusize inyuma, ariko akemeza ko ku giti cye yatunguwe n’uburyo Abanyarwanda bishimira ibyo bagezeho, bikaba ari byo bibaha ingufu zo kugera ku birenzeho.

Agendeye ku rugero rw’ikinyamakuru kitwa “Vogue Magazine” cyashyize u Rwanda kuri hamwe mu hantu abantu bakwiye gusura muri 2018, yavuze ko abakerarugendo batakigenzwa mu Rwanda n’ibidukikije gusa.

Ati “N’uko abantu basura u Rwanda baba baje gusura ingagi, ariko birangira bakunze uburyo Abanyarwanda bihagazeho kandi bakaba bafite igihugu cyiza, bigatuma bifuza kuzahagaruka. Muri make igihugu cyacu gitanga ibintu bibiri bitagikunda kuboneka ku isi ari byo kumva ko byose bishoboka no guharanira kugera kubyo wiyemeje.”

Yavuze ko uko impande zose z’isi zikomeza gutangarira u Rwanda no kwishimira ibyo rwagezeho, biri mu bituma Abanyarwanda baba abaturage bishimye ku isi. Ati “Turashimira inshuti zatubaye hafi muri uru rugendo.”

Source: Kigalitoday

===========

Ibitekerezo ( 1 )

Ntago twishimye nkuko mubitangaza bayobozi kandi namwe murabizi usibyeko mubyirengagiza

alias yanditse ku itariki ya: 10-02-2018 → Musubize

Exit mobile version