Site icon Rugali – Amakuru

Ahubwo Mitsindo Fidele nasabe imbabazi abo muri Giciye na Karago yiciye, yicishije nabo yagize ibimuga.

By Chris Kamo

Nongeye gusaba uyu muhungu wa MACINYA, Fidele Mitsindo, ko yakwirinda gutobanga mu byondo amazina ya Nyakwigendera Perezida Habyarimana na Gen Nsabimana (Castar).

Rwose ni uburenganzira bwe bwose gutobanga izina rya se Nsekalije Aloys ariko rwose areke amazina y’abandi babyeyi. Kandi rero amenye ko niba we na se ari abahutu babi ko bitavuga ko abandi bahutu bose ari babi nkabo mu muryango we.

Byari kuntangaza ibi Mitsindo Fidele yavuze byavuzwe n’undi mwana w’abantu bakoranye na Perezida Habyarimana ariko kuba byavuzwe na Mitsindo rwose nta gitangaza kuko ubwenge bwe bubarirwa ku mashyi. Ikindi kandi arimo kugera mu kirenge cya se kuko yaje kuba mu bantu bagambaniye mugenzi we Perezida Habyarimana wamuhesheje ibyinshi yagezeho.

Uyu Mitsindo rwose ari muri za njiji Kagame ahora atubwira kuburyo ntawe byagobye gutangaza cyane cyane ko yibeshya kuko gusabira imbabazi ise watabarutse azazihabwa nabake. Ese ko ise Nsekarije yabaga mu Rwanda mbere yuko apfa kuki atasabye imbabazi z’ububi umuryango wa Mitsindo ufite? Ahubwo Mitsindo Fidele nasabe imbabazi abo muri Giciye na Karago yiciye, yicishije nabo yagize ibimuga.

Exit mobile version