Kiliziya Gatolika igiye gukorera Yubile abapadiri barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside
Kiliziya Gatolika binyuze muri Diyosezi ya Kabgayi irateganya kwizihiza yubile y’abapadiri batandatu barimo Joseph Ndagijimana na Rukundo Emmanuel bombi bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri Emmanuel Rukundo yari ‘aumônier militaire’ kuva mu 1993 ndetse mu ngabo za leta yari yarahawe Ipeti rya Kapiteni.
Mu mwaka wa 2009 yahamijwe ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwa Arusha akatirwa gufungwa imyaka 25.
Padiri Joseph Ndagijimana wahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu 1994 nawe yahamijwe ibyaha bya jenoside nyuma yo kwicisha Abatutsi barimo na mugenzi we Padiri Mpuguje.
Mu mwaka wa 2008 yahamijwe n’urukiko Gacaca rwa Byimana ibyaha birimo ibyo kwica Abatutsi no gutera ubwoba akoresheje imbunda ababaga baje guhungira kuri paruwasi ya Byimana.Yakatiwe gufungwa burundu akaba afungiwe muri gereza ya Mpanga.
Tariki 16 Nyakanga 2016 iyo yubile izakorerwa rimwe n’umuhango wo gutanga ubusaseridoti ku mudiyakoni umwe, ndetse no kugira abadiyakoni batanu basanzwe ari abafaratiri.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko hari itangazo yabonye rivuga kuri iyo yubile nubwo ngo atarasobanukirwa ibyaryo kuko ngo ryacicikanye kuri WhatsApp nawe akaribona muri ubwo buryo.
Gusa yavuze ko niba ibyo rivuga ari ukuri, bidakwiye ko kiliziya ikorera yubile abantu ‘batatiye igihango’.
Ati “ Ntabwo umuntu wakatiwe Jenoside akwiye gukorerwa Yubile. Yubile ni umunsi w’ibyishimo wo gushimira umuntu ko yujuje inshingano ze neza. Ntabwo twumva ukuntu umuntu wahamijwe ibyaha bya Jenoside yashimirwa. Umuntu wahamijwe icyaha gikomeye, gisumba ibindi byose? Cyakora tuzaganirana na Kiliziya Gatolika kuri iki twumve uko bimeze nk’uko dusanzwe tuganira nabo no ku zindi ngingo.”
Abandi bapadiri bazizihiza yubile y’imyaka 25 ni Lukanga Kalema Charles, Rutarema Rukanika Aime, Gatete Theotime,Rubasha Zirimwabagabo Emmanuel, Rukundo Emmanuel, Uwigaba Jean Baptiste.
Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika Musenyeri Phillipe Rukamba ndetse na Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege ariko ntibyadukundiye kuko telefoni zabo zitari kumurongo.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…

Basilika Nto ya Kabgayi
Source: Igihe.com