Gen. Mubarak Muganga yaburiye abanyarwanda bajya ‘kwanduranya’ muri Tanzania. Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen. Maj. Mubarak Muganga yaburiye abanyarwanda bajya mu bikorwa bitemewe muri Tanzania, abasaba kutanduranya mu baturanyi kuko batazihanganirwa.
Yabigarutseho ku wa Gatanu mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Kirehe, yahuje inzego zose z’ubuyobozi muri aka karere kuva ku rwego rw’umudugudu.
Yagize ati “Dufite abanyarwanda bajya kwanduranya mu gihugu cy’abaturanyi, bajya guhiga inyamanswa zaho abandi bajya gutashyayo inkwi, abo ntabwo tuzabihanganira kuko bari kujya kwanduranya mu kindi gihugu.”
“Ziriya nyamanswa bajya guhiga akenshi usanga zirwaye indwara zitandukanye ku buryo bashobora no kuzikuraho izo ndwara bakaza kuzanduza abaturage bacu. Ikindi hariya mujya guhiga, mujya gusenya, mujya gutwikirayo amakara, ni mu kindi gihugu ntabwo ari mu Rwanda uzajya afatwa azajya ahanwa, ntabwo tuzabyihanganira.”
Gen.Mubaraka yibukije abanyakirehe ko bafite igihugu cyiza, ababwira ko ibyo bajya gushaka hakurya no mu Rwanda bihari.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, ACP Kayijuka Benoît, we yaburiye abaturage bambutsa ibiyobyabwenge babyinjiza mu Rwanda, ababwira ko amategeko yahindutse ibihano bigakazwa, abasaba kubicikaho.