Goreth Kayiranga wakoreraga ikigo gitwara abagenzi cya Volcano Express, ishami rikorera i Burundi, amaze iminsi igera kuri itatu mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano ashinjwa kuba intasi. Ibintu bije bikurikira itabwa muri yombi n’ishimutwa rya hato na hato rikorerwa Abanyarwanda bamwe na bamwe bajya mu gihugu cya Uganda.
Kayiranga afungiye muri ‘commissariat’ ya polisi ya Muyinga iherereye mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Uburundi.
Agaba Andrew Japhet, Umuyobozi muri Volcano Express, yatangaje ko Kayiranga yafashwe n’inzego zishinzwe iperereza azira ko ari umunyarwandakazi nk’uko abanyarwanda bakunze gufatirwa ndetse bafungirwa i Burundi.
Yavuze ko akimara gufatwa ubuyobozi bwa Volcano bwagiranye ibiganiro n’ubwa Polisi y’Uburundi hifashishijwe abakozi ba Volcano bakorera i Burundi ku buryo byari byitezwe ko uyu munsi ashobora kurekurwa akoherezwa mu Rwanda.
Agaba yagize ati: “ Yafashwe kubera ko ari umunyarwandakazi nk’uko mubizi ko byagiye bibaho. Twagiranye ibiganiro n’abayobozi baho ariko mu buryo buziguye kuko ntidushobora kujyayo; twifashishije abakozi bacu bari hariya. Uyu munsi yagombaga koherezwa mu Rwanda ariko ntituzi neza umupaka bari bumucisheho.”
- Goreth Kayiranga wafunzwe yakoreraga Volcano Express
Umubano w’u Rwanda n’Uburundi wahungabanye kuva mu 2015, ubwo impunzi z’Abarundi zatangiraga kwinjira mu Rwanda mbere gato y’uko amatora atangira mu Burundi zikanga umutekano muke mu matora nyuma y’aho Perezida Nkurunziza atangarije ko azongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Ukwakirwa kw’ impunzi z’Abarundi mu Rwanda kuri mu byakuruye urwikekwe biza gufata intera nyuma y’aho muri Gicurasi 2015 agatsiko k’abasirikare mu ngabo z’u Burundi kagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, ariko umugambi ugapfuba.
Nyuma yaho Uburundi bwashinje u Rwanda guha ubuhungiro no gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi, ari na ho umwuka mubi wakomeje gututumba unafata indi ntera hagati y’ibihugu byombi.
Abanyarwanda bari batuye n’abakoreraga ibickorwa by’ubucuruzi i Burundi bagiye bafatwa bagafungwa abandi bakirukanwa shishi itabona.
Itabwa muri yombi rya Goreth Kayiranga, ashinjwa umutasi rije nyuma y’iminsi mike n’urwego rw’ubutasi mu gisirakare cy’igihugu cya Uganda rugiye rushimuta rukanata muri yombi abanyarwanda batandukanye rubashinja kuba intasi z’u Rwanda, ibintu bigaragaza ko hari ihuriro rishobora kuba riri hagati y’ibi bikorwa ndetse bivugwa koi bi bihugu byombi bituranyi by’u Rwanda bishobora kuba bikorana n’abanzi barwo.