Ibiciro bya esense na mazutu byazamutseho menshi, ibyo ku masoko nabyo bishoboka kwikuba. Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byazamutseho amafaranga menshi, kuburyo ubu litiro imwe ya Esense yageze ku mafaranga y’u Rwanda arenga 1000, bityo ibi bikaba bishobora kugira ingaruka mu bijyanye n’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa bitandukanye ku masoko n’ubusanzwe wasangaga abaturage benshi bavuga ko biri hejuru.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2017, uru rwego ruramenyesha abantu bose ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahindutse, aho igiciro cya Esense i Kigali kigomba kuba amafaranga y’u Rwanda 1022 kuri litiro naho igiciro cya Mazutu cyo kikaba amafaranga y’u Rwanda 958 kuri litiro.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ruvuga ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga. Ibi kandi byumvikana ko bidafite ingaruka ku bafite ibinyabiziga gusa, kuko n’abaturage muri rusange ibi bishobora kubagiraho ingaruka mu buryo bufatika.
Tariki 4 Mutarama 2017 nibwo RURA yari yatangaje ko igiciro gishya cya Esense ari amafaranga y’u Rwanda 970 naho icya mazutu kikaba 932, nyamara muri Gicurasi 2016 bwo esense yari yashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 860 naho mazutu ishyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 826, bisobanura ko mu gihe cy’amezi 9 habayeho izamuka ry’amafaranga arenga 160 kuri litiro imwe.
N’ubwo RURA ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nta ngaruka rifite ku biciro byo gutwara abagenzi (Public Transport Fares), ntibibujije ko abacuruzi bo bazabiheraho buriza ibicuruzwa byabo kuko ibiciro byo kujya kubirangura n’ubwikorezi bwabyo bizajya bibatwara menshi bityo kugirango bunguke nabo ibicuruzwa bakabitanga ku giciro kiri hejuru.
Ukwezi.com