Site icon Rugali – Amakuru

Aho umutindi yanitse ntiriva koko! Uzi kozwa ubwonka hanyuma hakiyongereho no kuribwa n’ibiheri (Bed bugs)!

Urubyiruko rwatangiye Itorero rubangamiwe n’ibiheri (Yavuguruwe). Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batangiye Itorero ry’Igihugu mu Karere ka Nyagatare, babangamiwe n’ibiheri aho  baryama.

Barasaba ubuyobozi kubashakira aho baryama heza kuko uretse kuhakura indwara, ngo ntibazanashobora gukurikirana  amasomo bazahigishirizwa neza.

Ubwo hatangizwaga iri torero, uru rubyiruko rwahise rugaragariza ubuyobozi bw’Akarere ikibazo cy’ibiheri basanze aho baryama ndetse bemeza ko hatagize igikorwa bishobora kuzabangamira imibereho yabo mu gihe bazamara mu itorero.

Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, aba banyeshuri bagitangarije ko mu masaha ya saa sita ku bari bamaze kuhagera bahise berekwa aho bagomba gusasa maze bahasanga ibiheri byinshi.

Nyirabizeyimana Jane  ni umwe mu bavuga ko bakihagera bahasanze ibiheri byinshi.(Ifoto Hitimana D.)

Nyirabizeyimana Jane ni umwe mu rubyiruko rw’abanyehuri bagiye gutozwa, arasaba ko bahindurirwa aho kuryama ngo kuko aho bagomba gusasa bahasanze ibiheri byinshi ku bitanda ndetse no ku bikuta by’inzu.

Nyirabizeyimana yagize ati: ”Twashashe ariko rwose ziri (imperi) guhora zijagata ku buriri umuntu agakuraho akazita hasi akazica, imperi rwose natwe zaduteye ikibazo gusa ubwo bavuze ko iki kibazo kigiye gukemuka turabyizeye ariko imperi zo zirahari nyinshi”

Ubuyobozi  burabizeza ko iki kibazo kiri bukemurwe vuba.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe Fred umuyobozi w’aka karere yatangarije iki kinyamakuru ko ibiheri koko bihari ndetse ngo byatangiye guterwa imiti mu minsi itatu ishize.

Yavuze ko hamwe n’ubuyobozi bw’ikigo bose bari gufatanyiriza hamwe uko iki kibazo gikemuka vuba na bwangu aho bagiye kureba ahandi bishoboka ko nta biheri bihari bakaba ariho aba banyeshuri  bakoresha mu gihe ahandi haba hari guterwa umuti.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe yahumurije urubyiruko ku kibazo cy’ibiheri.(Ifoto Hitimana D.)

Sabiti Atuhe yagize ati: ”Ibiheri byatewe umuti  kuva mu minsi nk’itatu ishize birongera biraterwa, ariko tuvuganye n’ubuyobozi bw’ikigo aho bigaragara koko ko bihari, hari uburyo bakwifashisha kuko iki kigo ni kinini.”

Ubu butumwa bushimangirwa n’ubutumwa nanone Akarere ka Nyagatare koherereje ikinyamakuru Izuba Rirashe ku rubuga nkoranyambuga rwa Twitter, nyuma y’uko inkuru yacu igaragaza iki kibazo isohotse kuri uyu wa kabiri.

Ibi biheri byagaragaye kuri Site y’Ikigo cy’amashuri yisumbuye cyo muri  Nsheke.

Muri rusange abitabiriye iri torero kuri iyi Site ya Nsheke ni 835 naho mu Karere kose hamwe bakaba  2840 bazatorezwa kuri site 5 ziri hirya no hino mu Karere.

Iri torero ry’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye ryatangijwe taliki ya 10 Mutarama 2016  mu Karere ka Nyagatare, rikazasozwa ku mugaragaro taliki ya 19 naho izi ntore zikazataha taliki ya 20 Mutarama.

Mu masomo agera kuri 14 azahabwa uru rubyiruko, ngo biteganijwe ko azabafasha  kumenya indangagaciro ndetse na kirazira biranga umuco nyarwanda no gukunda igihugu.

Exit mobile version