Site icon Rugali – Amakuru

Aho umutindi yanitse ntiriva! Habineza Joseph yirukanwe na Radiant Yacu ku mwanya yari afite nk’ Umuyobozi Mukuru

Amb Joseph Habineza ntakiri Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu, ikigo cy’ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n’ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse.

Hari amakuru ko Habineza yirukanywe kubera kudatanga umusaruro mu nshingano yari afite nk’umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Nyakanga umwaka ushize, yavuze ko yahawe aka kazi kubera ubushobozi abagishinze bamubonagamo.

Yagize ati ”Mbere na mbere hari Radiant Insurance Company isanzwe inamaze imyaka irindwi ikora, ariko noneho abashoramari muri iki kigo baravuze bati reka dushore imari mu kindi gishya kizajya gikora ibyo bita ‘micro insurance’, ni ukuvuga ubwishingiza buciriritse bugera kuri buri muntu wese. Nibwo bashyizeho icyo kigo, rimwe numva barampamagaye mpabwa akazi gutyo.”

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yari yatangiye ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’, zacurujwe mu Rwanda ariko ntizasakara hose.

Joseph Habineza mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu, yarakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Muri Nzeri 2004-Gashyantare 2011 yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco, mu 2011- 2014 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Source: Igihe.com

Exit mobile version