Site icon Rugali – Amakuru

Aho Umunyamakuru CYUMA Hassan Dieudonné wa Ishema TV ntiyaba ariwe utahiwe?

Cyuma Hassan Dieudonne

Tubonye message twitter yatangajwe n’uwiyita Rutimirwa Geofroy ( BAYINGANA) ashaka kugereka ku munyamakuru CYUMA Hassan Dieudonné ngo “ICYAHA cyo gukorana na RNC”.

Mu bigaragara uyu munyamakuru wa ISHEMA TV , FPR niyo yatangiye gupanga ibyo kumugirira nabi kubera amakuru amaze iminsi atanga yerekana akarengane kagirirwa abaturage.

Twibuke ko uyu munyamakuru ariwe washoboye guha ijambo abaturage barimo gusenyerwa amazu muri Kigali hagamijwe kugaragaza akababaro batewe n uko Leta n’inzego z’umutekano zitabarengera ahubwo akaba arizo zibakorera iyicarubozo. Niwe kandi watinyutse gutangaza ibikomere 3 yabonye ku ruhanga rwa KIZITO MIHIGO, byagaragaje ko atiyahuye ahubwo yishwe.

Paul Kagame se yaba yiyemeje kumwica akamukurikiza Kizito?

Ahubwo se uyu munyamakuru witanga ntiyari akwiye ishimwe kugira ngo abere abandi banyamakuru urugero mu kuzuza inshingano yabo y’ibanze yo kugeza ku bayobozi bakuru b’igihugu ibibazo nyakuri bihangayikishije abaturage ndetse n’akarengane bagirirwa gakozwe n’inzego z’ibanze .

Ministri w’ubuzima ari heho ko atatabaye bariya baturage bagabijwe CORONAVIRUS, n’inzara n’ubutindi?

Nanone kandi uyu munyamakuru wa ISHEMA TV yari akwiye guhabwa ishimwe kuko ariwe ukora akazi keza ko kuvugira abaturage kananiye Radio Rwanda n’abanyamakuru bayo b’umwuga bahembwa imisoro ivuye muri abo baturage?

Birababaje.

Ngiyo twitter:

Ikimenyetso simusiga cyerekana ko umunyamakuru wiyita Cyuma Hassan Dieudonne, uzwi nka NIYONSENGA DIEUDONNE, akorana na #RNC umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u #Rwanda

YouTube Channel ye yitwa ISHEMA TV acishaho icengezamatwara ya @VictoireUmuhoza Cc: @RIB_Rw @RMC_Rwanda https://t.co/1vQtUcN81J

Yanditswe na Nahimana Thomas

Exit mobile version