Site icon Rugali – Amakuru

Aho Perezida Kagame siwe kibazo kuba abayobozi batabasha guhagarika impamvu zituma abaturage bamwakiriza ibibazo

Imwe mu mpamvu nta yindi kandi na perezida agombe kuba ayizi. Abayobozi akorana nabo batahira kumukomera amashyi no kumuvuga ibigwi nk’umushobora byose. Baramutinya ku buryo nta n’utinyuka kumubwira ko ibyemezo bimwe bafatana bicuramye kandi nta cyo byatanze, kuko bose n’igihe cyose bagomba kuvuga ko mu Rwanda byose ari sawa, ko abanyarwanda bijuse, ko bose bishimye…

Perezida ni we wenyine wemerewe kuvuga, kugeza n’aho ari wenyine userukira u Rwanda mu mahanga buri cyumweru, ku buryo wagira ngo nta kizere agiririra abo bayoborana igihugu.

Iyo bimeze bitya rero, ba bayobozi bo hasi nabo ntibakora, n’ushaka kugira icyo akora yitwaza ikiboko agahutaza abaturage abatunarika ngo bakore ibyo yemeye mu byitwa imihigo, hanyuma aba baturage na bo bakazaregera perezida umunsi yabasuye (iyo batabagose ngo babime ijambo), kuko bumva ari we wenyine ushoboye kubarenganura.

Agnes Murebwayire

Igihe

Perezida Paul Kagame yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Kabiri yari mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2019/2020.

Perezida Kagame yabanje gushimira abagize urwego rw’ubucamanza n’abo bafatanya, by’umwihariko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, uruyoboye muri iyi myaka icumi ishize. Ni igihe cyaranzwe no gukomeza kunoza imikorere y’urwo rukiko, kandi yabigizemo uruhare runini, rugaragara.

Gusa yavuze ko mu mirimo yose ikomeje gukorwa mu nzego zose usibye n’iz’ubucamanza, bitewe n’igihugu cyacu aho kiva, aho kigeze n’aho kijya, imirimo ikiri myinshi kandi hari ibikwiye kongerwamo imbaraga.

Yahise akomoza ku buryo iyo ageze hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, hatabura Abanyarwanda bahaguruka bakamugezaho ibibazo by’imanza zabo, rimwe bakamwitiranya na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ati “Ugasanga imanza zavutse bundi bushya, cyangwa se n’izitwa ngo zararangiye mu nkiko, bakarega bavuga ko uko zarangiye bitubahirijwe kandi bimaze imyaka. N’aho imanza zaciwe neza ku buryo bugaragara, wumva ko nta nenge wabishyiraho, ariko ibyavuyemo ntibishyirwe mu bikorwa. Ibyo bihora biza buri munsi, buri gihe uko nahuye n’Abanyarwanda.”

“Ibi biba byerekana, ntabwo ari intege nke gusa mu butabera cyangwa mu bucamanza, ariko ni nk’indorerwamo inzego zose z’igihugu zikwiye kwireberamo. Kuba bituzuzwa, wahera ku bucamanza cyangwa ku butabera, ariko ugakomeza uganisha no ku zindi nzego, ubaza ukuntu ibintu biba byavuye mu manza bikwiye kubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa, aho rero haracyari ikibazo, nasaba ko tucyiga neza tugashaka uko byanozwa kurushaho.”

Yagaragaje ko nubwo haboneka icyo kibazo, Abanyarwanda bafitiye icyizere urwego rw’ubucamanza, urebye uburyo abaturage basigaye baregera inkiko ku bibazo by’amategeko abangamiye inyungu rusange cyangwa atandukanye n’ibigenwa n’itegeko nshinga.

Ni ikintu kimaze kugaragara uhereye ku baregeye Urukiko rw’Ikirenga bashaka kuzitira ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu 2015, uburyo umunyamategeko Mugisha Richard yareze leta asaha ikurwaho rya zimwe mu ngingo z’amategeko ahana kandi agatsinda, ndetse hari n’urubanza ruri mu Rukiko rw’Ikirenga rwashojwe ku itegeko rishya ry’imisoro.

Perezida Kagame yavuze ko abantu batinyuka kubivuga kubera ko baba bafitiye icyizere abo babigezaho, “naho ubundi ari bibi, abantu bakwicecekera gusa bakumirwa, ntibabone aho babijyana.”

Yakomeje avuga ko ibinengwa uru rwego aba ari ukugira ngo havemo amasomo yo gukosora ibitagenda neza no gufasha mu kugera ku rundi rwego rushimishije.

Perezida Kagame yagarutse kuri raporo y’Umuryango Transparency International aheruka gusoma, avuga ko yasanze igaragaza ko ibipimo bya ruswa mu Rwanda byamanutse mu zindi nzego, ariko mu bucamanza bikazamuka.

Yakomeje ati “Ni ukuri [cyangwa] si ukuri, ariko ni ibituma abantu batekereza bakavuga bati ariko iki cyaba ari ikibazo twashaka uko dukemura. Nanone nk’uko nabivuze, ntabwo nshaka kugira ngo muri rusange nubwo bigaragara ko byagiye bigabanuka mu gihugu, ibintu bya ruswa, bikaba bigaragara mu bucamanza ko bizamutse, ntabwo nibwira ko bivuze ngo ikibazo kiri mu bucamanza gusa, ahandi harera de!”

Exit mobile version