Site icon Rugali – Amakuru

Aho kwica Teta (Gitera) nibice ikibimutera! Izi n’ingaruka z’igitugu cya Kagame na FPR Inkotanyi

Kigali: Umukobwa wamamazaga igitaramo cyo gusambaniramo yatawe muri yombi. Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko umukobwa witwa Teta (niryo zina ryabashije kumenyekana), umaze iminsi yamamaza igitaramo cyiswe ‘Pussy Party’ cyagombaga kurangwa n’ibikorwa birimo ubusambanyi, yatawe muri yombi.

Guhera ku wa Kabiri, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto yatunguye benshi y’igitaramo cyiswe ‘Pussy Party’ cyagombaga kubera muri Kigali, aho umugabo yagombaga kugura itike yo mu myanya y’icyubahiro akongezwa umukobwa wo gusambanya.

Ni igitaramo ariko cyahise cyamaganwa na benshi uhereye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, avuga ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.

Turacyagerageza kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo tumenye amakuru arambuye ku ifatwa rya Teta.

Igitaramo bikekwa ko cyatumye afatwa cyari cyateguwe mu bwiru, ndetse na Teta uri mu bagiteguraga byari bigoye ko yagira ikintu atangaza atishisha, ku buryo kugira ngo umuvaneho amakuru kuri telefoni byasabaga kwigira nk’umuntu ukeneye itike yo kujya mu gitaramo.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE ku wa Gatatu, yavuze ko kwinjira bizaba ari 30 000 Frw mu myanya isanzwe na 50 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Ati “Kugura amatike biratangira uyu munsi […] ushaka itike wampamagara tukavugana. Uzajya umenya aho kizabera wishyuye kuko ni ibirori byihariye. Ibizakorerwamo byo ni byinshi uzishima birenze mu buryo bwose bushoboka.”

Yakomeje avuga ko umuntu uzitabira azanywa akarya ndetse uzaba yishyuye 50 000 Frw agahabwa n’umukobwa uzamushimisha mu buryo burenze.
Ati “Uzanywa, urye, ubyinirwe ndetse nuba wishyuye mu myanya y’icyubahiro uzaba ufite umukobwa wawe muzasambana. Abakobwa turabifitiye ariko unamufite wamusohokana.”

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Espérance Nyirasafari, we yabwiye IGIHE ko nta kintu yavuga ku gitaramo nk’iki kuko nta byinshi akiziho.

Exit mobile version