Aho kuvuga ko itangazamakuru mu rwanda ryanizwe, Abanyamakuru bavuga ko Leta ibima amakuru. Bavuge ukuri babizire? Nta kundi bari kubyita kugira ngo batiteranya na Leta y’igitugu ya Kagame.
Itegeko ryo kugera ku makuru y’inzego za Leta n’izigenga rimaze imyaka itanu [ni iryo muri 2013] ariko haracyavugwa ibibazo mu banyamakuru bahohoterwa bagiye gutara amakuru. Urugero rwa vuba ni abanyamakuru ba Radio/TV Flash baherutse gukubitirwa mu gipangu gikoreramo sosiyete y’itumanaho ya MTN.
Mu rwego rwo kureba uko iryo tegeko ryubahirizwa buri mwaka inzego bireba zirahura zikabisuzumira hamwe.
Ubwo inzego zibishinzwe zasuzumaga uko iby’iryo tegeko bihagaze uyu mwaka, ikibazo cyo kubona amakuru ku buryo bworoheje ku mpande zombi cyagarutsweho.
Abanyamakuru bavuze ko ubusanzwe inzego za Leta zifite inshingano zishingiye ku itegeko nshinga zo gutanga amakuru agenewe abaturage kandi ari mu nyungu zabo.
Ikindi cyanenzwe ibigo bimwe bya Leta ngo ni uko hari ibinyamakuru byimwa amasoko, agahabwa ibikomeye ibindi bikayimwa kandi nabyo biba bikeneye gutera imbere.
Umukozi mu Rwego rw’Umuvunyi ushinzwe imyitwarire y’abakozi witwa Cecile Mugeni, yavuze ko hari ubwo biterwa n’uko hari bamwe bagaragaza ubunyamwuga buke.
Ati“Ukamuha amakuru ntayakoreshe ahubwo ugasanga yanditse ibyo yishakiye, akenshi umuntu ashobora kwimwa amakuru iyo ari nta bunyamwuga azwiho”
Judith Kazaire ushinzwe imitangire ya Serivice no kwegereza ubuyobozi abaturage muri RGB yavuze ko urwego akorera rugiye kureba uko ikibazo cyo kudatanga amakuru ku bitangazamakuru bimwe na bimwe ibindi bikimwa amasoko, cyakemurwa.
Ati “ Niba abafite inshingano yo gutanga amakuru bakumirwa n’abayobozi babo, ushaka amakuru agasiragizwa, ibinyamakuru bimwe bikaba aribyo bihabwa amakuru byonyine, ni ikibazo tugiye kwinjiramo dufatanyije n’inzego bireba kugira ngo nacyo gikemuke”
Urwego rw’umuvunyi rugaragazako rwakiriye ibirego 15 byerekeranye n’imitangire ya service mibi mu itangazamakuru kuva itegeko ryajyaho.
UMUSEKE.RW