Site icon Rugali – Amakuru

Aho kunga ubumwe bwa banyarwanda imyaka 26 irashize agatsiko ka FPR kabiba amacakuburi no kuvutsa ubuzima inzirakarengane

Uyu mugore Gen Kabarebe yiciye umugabo muri Malawi arababaye kandi aratabaza.

Jean Pierre Mushimiye

AHO KUNGA UBUMWE BWA BANYARWANDA IMYAKA 26 IRASHIZE AGATSIKO KA FPR KANYUNYUZA IMITSI YA RUBANDA. Byahereye cyane cyane mu gutanga ireme ry’uburezi aho bimaze kugaragara ko uretse abana bo mugatsiko rubanda rusigaye babakenesha ntibigishwe; abize biga nabi; abashoboye kwiga bapfunyikirwa amazi yewe ntibitangaje ko banakubwira ngo barangije universite.

Iyi ni gahunda yizwe neza kandi yateguwe nabari mu gatsiko biyemeje gutsikamira abanyarwanda ngo babone uko babigarurira, babategeke, babagire abacakara yewe bimike ubuja nkuko bwahozeho mu ngoma zo hambere.

Agatsiko kabonye ko kamaze kugera kuri gahunda yako kaje kwibuka ko rubanda yabanyarwanda baba hanze yu Rwanda yewe batazwi numubare bo ntibinjijwe muriyo system mbi gusa mbere ho gato kari karabanje kujya kohereza maneko ni nsoresore ngo zigiye kwiga hanze no gukora ariko mu byukuri bagiye kuneka ibyo hanzaho barimo. Hitwajwe intwaro nka genocide yakorewe abatutsi bavuga ko ntabundi bwoko bwishwe mu Rwanda.

Birabarenze noneho bitangazwa kumugaragaro na James Kabarebe umuntu wagize imyanya ikomeye mu gihugu kuva cyagwa mu maboko yaka gatsiko. Bamwe bati araburira agatsiko nawe abereye kwisonga ko karebye nabi kazabura byose kubera inshabwenge zirangiza mu mashuri meza hanze yu Rwanda ariko noneho INTEKO ISHINGAMATEGEKO ya gatsiko mu byukuri igaragaje byeruye ko atari iya banyarwanda ahubwo ariyo gutandukanya abanyarwanda, kubasenya no kubacamo ibice. Ariko navuga ngo baribeshye kuko umwanzi agucira icyobo Imana igucira icyanzu.

https://www.radiyoyacuvoa.com/a/impari-kw-igen…/5540548.html

Exit mobile version