Site icon Rugali – Amakuru

Aho kubwira amahanga ko inzara Nzaramba yugarije u Rwanda, leta ya Kagame irabeshya ko abaturage bugarijwe n’imirire mibi

Leta y’u Rwanda iraha imfashandyo abatishoboye. Image captionHari abavuga ko barya nabi kubera ko batabibona ariko ngo hari n’abadashobora gutegura neza na bike bafite

Guverinoma y’u Rwanda imaze gutangiza umugambi wo gutanga ku buntu imfashandyo ku bantu bagaragayeho imirire mibi bakennye kurusha abandi.

Aba ni ababarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, Leta ibona nk’abadafite aho bikora bakaba biganjemo abana bakiri bato ndetse n’abagore.

Muri uyu mugambi, umuntu wese wo muri iki kiciro byemejwe na muganga ko agaragaza imirire mibi azajya ahabwa inyongerandyo igizwe ahanini n’uruvange rw’ibikomoka ku mpeke.

Ku kigo nderabuzima cya Bumbogo mu nkengero z’umujyi wa Kigali, ni agace kabarurirwa mu mbibi z’umujyi ariko nanone kagaragaramo imibereho nk’iyo mu cyaro.

Image captionBuri muntu wo mu kiciro cya mbere ugaragaje ibimenyetso by’imirire mibi azajya ahabwa inyongerandyo yateguwe

Ubukene burigaragaza muri rusange, nta gushidikanya ko aka ari kamwe mu duce tuzagobokwa n’umugambi mushya watangajwe na Leta y’u Rwanda.

BBC yahasanze abagore benshi bari kumwe n’utwana twabo baje kugisha inama abaganga ku bijyanye n’imikurire yabo.

Kubura ibyo guteka no kubibona bigategurwa nabi

Hari abavuga ko barya nabi kubera ko batabibona ariko ngo hari n’abadashobora gutegura neza na bike bafite.

Ku ruhande rw’abaganga bavuga ko aka gace kagaragaramo ikibazo cy’imirire cyane cyane mu bana bakiri bato, kandi ngo buri gihe ntibiterwa n’ubukene.

Mu Rwanda hamaze gushingwa uruganda rw’abikorera ruzafasha gutegura no kubika neza indyo yuzuye.

Buri muntu wo mu kiciro cya mbere ugaragaje ibimenyetso by’imirire mibi azajya ahabwa inyongerandyo yateguwe.

Image captionAbaganga bavuga ko agace ka Bumbogo kagaragaramo ikibazo cy’imirire cyane cyane mu bana bakiri bato

Uyu ni umushinga ushyigikiwe cyane na Leta y’u Rwanda nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’imari, Bwana Uzziel Ndagijimana

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize bwerekanye ko abantu bari muri iki kiciro bakabakaba miliyoni n’igice.

Nta gushidikanya aba bose bazakenera gufashwa n’uyu mugambi, dore ko ari na bo basanzwe bagaragaza ibimenyetso byo gufata indyo ikennye mu ntungamubiri.

BBC Gahuza

Exit mobile version