Bisate Lodge yabaye hoteli ya kabiri mu ntara yahawe inyenyeri eshanu (Amafoto na Video). Bisate Eco Lodge yubatse mu gace k’Ibirunga yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri eshanu, iba iya kabiri irugezeho mu zibarizwa hanze y’Umujyi wa Kigali nyuma ya One & Only Nyungwe House.
Inyenyeri za hoteli zitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) gishingiye ku bipimo bizigenga muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hatangajwe uko hoteli, appartements n’izindi nzu zakira abakerarugendo zihagaze bijyanye n’inyenyeri zazo kuva kuri imwe kugeza kuri eshanu mu birori byabereye muri Kigali Convention Center ku wa 1 Ugushyingo 2019.
Muri 40 zagenzuwe, Bisate Lodge ni yo yahawe inyenyeri eshanu mu gihe izahawe enye ari ebyiri zirimo Residence Prima 2000 na The Retreat & Heaven Boutique Hotel.
Hoteli zahawe inyenyeri eshatu zigera ku 10 zirimo Executive Suites Kigali na Landmark Suites iherereye i Kinyinya. Izisaga 10 zashyizwe ku rwego rw’inyenyeri ebyiri zirimo The Court Boutique Hotel na Barthos Hotel mu gihe 10 zahawe imwe.
Gutanga inyenyeri hashingirwa ku birimo serivisi zitanga, aho ziherereye, imyubakire yazo, ubushobozi bwo kwakira abantu, amasaha zikora n’ibindi hagendewe ku mabwiriza ahuriweho na EAC agenga hotel, restaurants, n’izindi nyubako zakira ba mukerarugendo.
Bisate Lodge yubatswe hagendewe ku miterere y’Ingoro y’Umwami y’i Nyanza mu Majyepfo, yahawe inyenyeri eshanu nyuma yuko mu 2018 yaje no ku rutonde rwa hoteli 56 nshya nziza ku Isi. Iri mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris.
Umuyobozi wa Thousand Hills ikorana na Bisate Lodge, Sebageni Jacqui, yagaragaje ko inyenyeri bahawe ari ishema rizatuma bakora cyane.
Ati “Biratanga ishusho y’abo turibo kandi byereka abakiliya ko bakora amahitamo mazima yo kutugana. Guhabwa inyenyeri bifasha buri wese mu rwego rw’ubukerarugendo kuko bituma dukora cyane.’’
Imiterere ya Bisate Lodge ituma ba mukerarugendo bizihirwa no kuharara kuko kugeza ubu ibyumba byayo byamaze gufatwa (booked) kugeza mu 2020. Mu bituma hakundwa harimo ubwiza bwaho, ingagi, ibirunga na serivisi nziza zihabarizwa.
Umuyobozi wa Landmark Suites Hotel ikorera mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo, Kirenga Sarah, yabwiye IGIHE ko guhabwa inyenyeri ari indi nyunganizi mu ishoramari rimaze imyaka itanu.
Ati “Twishimiye intambwe twateye yo guhabwa inyenyeri eshatu kandi ntitugiye kwicara kuko tuzi neza ko tuzakomeza gutera imbere. Inyenyeri ivuze ko abatugana baba bazi neza serivisi tugomba kubaha kandi bizadufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu mu gihugu no hanze.’’
Igikorwa cyo guha hoteli inyenyeri cyagaragajwe nk’inzira yo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Umuyobozi Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gutanga inkunga mu iterambere ry’ubukerarugendo.
Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwari rufite hoteli imwe y’inyenyeri eshanu, ubu zigeze kuri eshanu zirimo Bisate Lodge, One & Only Nyungwe House, Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Marriot Hotel.
Yakomeje agira ati “Ibi byatumye inyungu iva mu Bukerarugendo bwibanda ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye, byiswe MICE izamuka iva kuri miliyoni $33 mu 2014 igera kuri miliyoni $55 mu 2018.’’
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko kubaka ubukerarugendo buhamye bitagerwaho hatangwa serivisi mbi.
Yagize ati “Igihugu cyacu gifata serivisi nziza nk’umusingi w’iterambere ry’ubukungu ndetse biri muri Gahunda yo kwihutisha Iterambere (NST1), igamije gukuba inyungu iva mu bukerarugendo ikarenga miliyoni $800 mu 2024.’’
“Ni ngombwa kwita kuri serivisi duha abakiliya bacu, kuko ni ingenzi cyane. Ni ngombwa kumva ibyo dukeneye. Bigomba kuba inshingano za buri mushoramari na buri Munyarwanda wese.’’
Rubingisa yavuze ko ibyinjizwa n’igihugu biba bigamije guhindura ubuzima bw’abaturage.
Ati “Ntibikiri muri Kigali gusa ahubwo byanageze mu ntara. Hoteli yahawe inyenyeri eshanu ni iyo mu Karere ka Musanze. Ni ingenzi kugaragaza ko ishoramari ritangijwe, abantu bashobora kungukira mu bikorwa remezo ndetse bakanabona imirimo.’’
U Rwanda rwihaye intego yo kwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka muri gahunda ya MICE.
Kuva itegeko ry’ubukerarugendo ryo mu 2014 ryatangira gushyirwa mu bikorwa hamaze gutangwa inyenyeri ku nyubako 156 mu gihugu hose.
Amafoto: Niyonzima Moses
Video: Mugwiza Olivier