Bite bya Stade ya Gahanga imaze imyaka umunani ivugwa; aho ntiyabaye umugani? Mu 2012 nibwo hatangiye kuvugwa umushinga wo kubaka Stade ya Gahanga yari gukinirwaho irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda mu 2016 ndetse akaba ariyo yari gushingirwaho u Rwanda rutegura gusaba kwakira Igikombe cya Afurika cya 2025.
Ni Stade byatangiye bivugwa ko izaba iri ku rwego ruhambaye yakira abantu ibihumbi 60 mu gihe yaba yuzuye neza nubwo nyuma y’aho hamaze gukorwa igishushyanyo mbonera cya mbere, hemejwe ko yajya yakira ibihumbi 40.
Kugira ubushobozi bwo kwakira abantu bangana gutyo kandi bicaye neza, byari gutuma ikomeza kuba stade ya mbere nini iri mu gihugu, nyuma ya Stade Amahoro yakira abasaga ibihumbi 25 kuri ubu hatekerezwa uburyo yavugururwa ikagera ku bihumbi 45.
Mu 2013, uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe Umuco na Siporo (MINISPOC), Bugingo Emmanuel, yavuze ko imirimo yo kuyubaka yari gutangira mu mpera z’uwo mwaka, aho byari biteganyijwe ko izuzura itwaye agera kuri miliyoni 50$.
Ati “Impamvu nyamukuru yo kubaka iyi stade izakira abafana basaga ibihumbi mirongo itandatu (60.000), ni ukubera igikombe cya CHAN tuzakira mu 2016 ndetse no kubona sitade ifite ubwisanzure ku bafana, ariko kugeza ubu turacyari mu gikorwa cyo kurangiza gusinya impapuro za ngombwa n’abafatanyabikorwa bacu ndetse birasa nk’ibigiye kurangira ku buryo uyu mwaka dutangira kubaka iyi stade kandi imirimo yayo izihuta.”
Uwo mwaka warangiye nta gikozwe ndetse muri Kamena 2014, Guverinoma y’u Rwanda yasheshe amasezerano n’ikigo cyo muri Turikiya, Bibilax Ltd, kubera amakosa basanze mu gishushanyo mbonera icyo kigo cyatanze.
Ku wa 14 Kamena 2016, Abadepite bongeye kubaza uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne niba iyi stade bakwiriye kureka kuyitegereza kuko kutazubakwa ari byo byagaragaraga cyane, kuko nta ngengo y’imari yateganyirijwe mu mafaranga iyi minisiteri yasabye.
Icyo gihe, Depite Mporanyi Theobald yagize ati “Sinzi niba tuzongera kuvuga kuri Stade ya Gahanga kuko abantu baraza bakayivugaho ariko nta we umenya niba yarazimye. Biri mu bikorwa cyangwa ntibiri mu bikorwa? Bimeze bite?”
Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Uwacu yavuze ko bitashoboka ko imirimo yo kubaka yatangira mu 2016, ariko yizeza ko mu 2017 hari ibizatangira gukorwa.
Yagize ati “Kujya mu mushinga nyir’izina uyu mwaka ntibyashoboka, ariko mu mwaka utaha tuzatangira kujya dukora ikintu kimwe muri buri ngengo y’imari.”
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’imyaka ine nibura hagiye hakorwa igikorwa buri mwaka, 2025 yazagera iyi stade yararangiye bityo “amaherezo Gahanga ntabwo izaba umugani.”
Imbere y’Abadepite, Uwacu yasobanuye ko iyi Stade ikeneye amafaranga atari make, bityo mu ngengo y’imari y’uwo mwaka bahisemo kubanza gukora kuri stade zo mu turere, harimo n’izo Perezida yemereye abaturage, bahereye kuri Nyagatare, Bugesera, Ngoma na Nyanza.
Ati “Ibiganiro byaratangiye dufatanyije na RDB na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, tugerageza kureba mu masosiyete yaba akorera hano n’atarahagera ababa bafitemo inyungu mu kubaka Stade ya Gahanga.”
“Twashatse kugira ngo tubanze turebe ko stade zo mu turere hari icyo tuzikoraho kuko ntidushobora gukorera Gahanga n’izi stade Perezida yemereye uturere icya rimwe ngo bishoboke.”
Ni Stade u Rwanda rwashingiragaho rutekereza kwakira CAN mu 2025
Uretse kuba byari byitezwe ko yakinirwaho CHAN mu 2016, ubwo yari imbere y’Abadepite, uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko ari stade yakenerwa kugira ngo u Rwanda ruzayakirireho Igikombe cya Afurika mu 2025.
Ati “CHAN mwashimye ko yagenze neza ariko yatwongereye akazi, kuko u Rwanda rushobora kwakira igikombe cya Afurika cyo mu mwaka wa 2025. Kugira ngo tucyakire rero bidusaba ibindi bikorwa remezo birimo na Stade ya Gahanga.”
Iri rushanwa kugeza ubu rizabera muri Guinée nyuma y’uko Cameroun yambuwe CAN 2019 ikajya mu Misiri, yo igashumbushwa izaba muri 2022 mu gihe Côte d’Ivoire yari kwakira iya 2021 yahawe iya 2023 naho Guinée igahabwa ikurikiraho muri 2025.
Nyuma y’imyaka umunani ivugwa, kuri ubu ni iki gishya?
Nubwo hakabaye hashize imyaka ine Stade ya Gahanga yakira amarushanwa cyangwa se hashize imyaka itatu hatangiye imirimo yo kuyubuka, kugeza uyu munsi usibye n’ibyo no gusiza ikibanza ntibiratangira.
Ikibazo kijyanye n’iyi Stade cyongeye kubazwa na IGIHE mu kiganiro Minisiteri ya Siporo yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020.
Ku bijyanye n’izindi stade zagomba kubanza kubakwa, kuri ubu huzuye eshatu muri enye Perezida Kagame yemereye abaturage, aho zubatswe i Ngoma, Nyagatare na Bugesera, zose zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3500 bicaye neza.
Ku wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bamaze gusubukura igenamigambi ryo kubaka Stade ya Nyanza aheruka gusura mu kwezi gushize.
Ku bijyanye na Stade ya Gahanga, Minisitiri Munyangaju yavuze ko bari kuganira n’abafatanyabikorwa bifuza kuhubaka ndetse ngo ibiganiro byari bigeze kure mbere y’uko haza icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Ni byo koko hari igishushanyo mbonera cyasohotse mu 2014 nk’uko wari ubivuze, ariko hari abashoramari twagiye tubona, bifuza kuhubaka, bifuza kuza kuhashyira za Académie [amashuri yigisha ruhago].”
“Icyo nakubwira ni uko tukiri mu biganiro, mbere ya Covid-19 ho gato, ibiganiro byari bigeze kure, ariko nta kindi natangaza gifatika, kivuga ngo umushoramari ni kanaka, ariko barahari bifuza kuba bahubaka.”
“Mu gihe kiri imbere, nibiba ngombwa cyangwa nitumara kurangiza ibiganiro na bo, ndumva ayo makuru tuzayabagezaho byihuse.”
Ahabera imurikagurishwa hari gufatanywa na Stade ya Gahanga hagiye gutangira kubakwa
Ahateganyijwe kubakwa Stade ya Gahanga hagomba kandi kubakwa inzu z’ubucuruzi ku buryo abantu batangira kuhabyaza inyungu z’ubucuruzi, akaba ari naho hajya habera imurikagurisha.
Mu 2016, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, RHA, cyatangaje inyigo nshya ya stade yari yaramaze gukorwa ndetse hari hasigaye kureba niba ibikorwa biteganywa byose bizubakirwa rimwe cyangwa hakubakwa igice kimwe kimwe.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Robert Bapfakurera, yabwiye IGIHE ko bateganya gutangira kubaka ahazajya habera imurikagurisha i Gahanga guhera mu Ukwakira.
Ati “Gahunda tuyirimo, twamaze kubona icyemezo cyo kubaka, igisigaye twari turimo kuvugana n’abantu batwubakira no gushaka amafaranga yo kubaka.”
“Biri ukwabyo [ntabwo bihuye na Stade], ntabwo turaganira uko byahuzwa ariko biri hamwe. Ariko mu buryo bwo gushoramo imari biri ukwabyo, ntabwo turaganira ngo turebe uko twafatanya.”
“Icyo twafatanya cyane n’ubundi ni nka parking [ahashyirwa ibinyabiziga], ibintu by’umuriro n’amazi, ariko inzu za Expo aba ari izacu. Hari ibitureba ubwacu.”
“Twifuza ko byatangira vuba ibiganiro turimo nibiba bishobotse, dushobora no gutangira wenda nko mu kwezi gutaha.”
Bapfakurera yakomeje avuga ko mu gihe ahabera imurikagurisha hazaba huzuye i Gahanga, biteze umubare utari muto w’abanyamahanga bazajya baryitabira.
Ati “Bizaba biri ku rwego rwo hejuru kandi hashobora kwakira abantu benshi. Akenshi na kenshi twakoreshaga imurikagurisha hazamo Abanyamabanga ari bakeya kandi hakuzura ku buryo tubura aho dushyira abantu, ariko hariya hazaba ari hanini ku buryo hazaba hapima ubwikube bwa metero ibihumbi 36. Hazaba hari ahantu abantu bakorera ibintu bitandukanye birimo n’inama na hoteli y’inyenyeri eshanu.”
Muri gahunda za Leta y’u Rwanda mu cyerekezo 2035, harimo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda binyuze no mu mikino.