Dr Leopold Mukanyakazi, uherutse koherezwa na Leta zunze ubumwe z’ Amerika kubera uruhare akekwaho muri ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, kubya akurikiranyweho hiyongereyeho ikindi cy’ ingengabitekerezo ya Jenoside ifatiye ku magambo yavuze muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi.
Munyakazi w’imyaka 66 afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’indimi niwe mugororwa wenyine wagaragaweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, CIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo umunsi umwe mbere y’uko icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi gisozwa; yavuze ko nta kamaro ko kwibuka ahubwo ko abantu bakwiye gushaka ibindi bakora muri ibi bihe.
CIP Sengabo ati “Leopold Munyakazi yavuze ko badakwiye kubihoramo [Kwibuka] ko bikwiye guhagararara hagakorwa ibindi. Nabyo biri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha, icyo kikaziyongera ku birego akurikiranyweho.”
Sengabo yavuze ko Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa rufite ububasha ruhabwa n’Itegeko bwo gukora nk’abashinjacyaha ku gikorwa kibereye mu ifasi rugenzura, akaba ari narwo ruri gukora idosiye ya Munyakazi ubu ufungiye muri gereza ya Muhanga.
Igisobanuro cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside kiri mu Itegeko nº 84/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.
Iryo tegeko risobanura ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari igikorwa gikozwe ku bushake, kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya Jenoside cyangwa gushyigikira Jenoside.
Ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda, iteganya ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.
Ibyaha Dr Munyakazi akurikiranyweho.
Dr Munyakazi wagejejwe mu Rwanda kuwa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016, Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho ibyaha yakoze mu gihe cya Jenoside mu yahoze ari Komini Kayenzi, Selire Gitwa, Segiteri ya Kirwa muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuya 11 Ukwakira 2016, Umushinjacyaha yavuze ko kuwa 19 Mata 1994, Munyakazi wari umuyoboke w’imena wa MDR akaba n’umuyobozi wa CESTRAR (Impuzamashyirahamwe y’abakozi), ku mashuri ya Kirwa habaye inama, maze nk’umuntu uvuga rikijyana, afatiramo ijambo abihereye ku cyo yise “amateka”.
Ngo yavuze ko “mu Mutara Inkotanyi zaje zica Abahutu zifata n’imitungo yabo, none nibo (abatutsi) basigaye kwicwa, badakwiye kubihanganira kuko ari ibyitso by’inkotanyi”.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ikindi mu bigize ibyaha aregwa, hari Uwitwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera, ariko “yaje kumufata aramutanga ndetse yicwa urubozo, amuhaye uwitwa Murekezi Gabriel wanahamijwe icyaha cya Jenoside.’’
Yavuze ko yagiye kwa Ugirashebuja Félicien wayoboraga amashuri abanza ashaka kumwica, ahageze mu gusenya n’abo yari ayoboye, basanga yarahunze nubwo yaje kwicirwa ahandi.
Abatangabuhamya kandi ngo bashimangiye ko ariwe wagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi muri Kayenzi, ndetse amabwiriza bayahabwaga na Mbarubukeye Jean wari Burugumesitiri.
Ikindi cyaha akurikiranweho ni uko ngo ubwo yari muri Amerika “yahakanye Jenoside ku mugaragaro mu nama yari ihuje abarimu, abanyeshuri n’abakozi muri Kaminuza ya Delaware, avuga ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho, ahubwo ari imivurungano hagati y’amoko.”
Umutangabuhamya Murekezi Gabriel we ngo yemeye ko yajyanaga na Munyakazi mu bitero, ndetse Munyakazi yari afite n’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov, bigahura n’ibyo Munyakazi yemeye mu bugenzacyaha ko yatunze imbunda ebyiri harimo masotera na Kalashnikov nubwo we avuga ko nta kibi yazikoresheje.
Umuryango.rw