nkuru ivugwa cyane ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14/09/2018 ni ifungurwa rya Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Kizito Mihigo, ifungurwa ryabo rikaba riturutse ku mbabazi bahawe na Paul Kagame wabafunze nk’uko bazimusabye mu kwezi kwa kamena 2018, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru by’i Kigali.
Uretse Ingabire na Kizito bazwi, Kagame yahaye imbabazi izindi mfungwa zigera ku 2140, azikura mu bihome (gereza) yazishyizemo. Ntabwo bivugwa niba izo mfungwa nazo zarasabye imbabazi Kagame kugirango azirekure, nta nubwo byemezwa ko izo mfungwa zahawe imbabazi, kagame yari yarazifungiye ibitekerezo bya politiki! Dore umubare w’imfungwa zababariwe muri buri gereza: Bugesera: 23; Nyarugenge: 447; Musanze: 149 ;Gicumbi: 65 ; Nyanza: 63 ; Rubavu: 158; Rwamagana: 455; Nyagatare: 24 ; Huye: 484 ; Muhanga: 207 ; Ngoma: 35 ;Rusizi: 7; Nyamagabe: 23. Ubusanzwe Kagame aha imbabazi imfungwa ziba zigiye gushiramo umwuka kubera ubuzima bubi bwo muri gereza, twizere ko izi zifunguwe, zitoherejwe mu miryango yazo ngo abe ariho zijya gupfira!
Kuba Kagame afunguye izi mfungwa abantu benshi babifashe nk’ikintu kidasanzwe, ariko abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga, bemeza ko ifungurwa ry’izi mfungwa ridaturutse ku bushake bwa Paul Kagame ahubwo bitewe n’igitutu gikomeye igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika gikomeje kumushyiraho kugirango akure abanyarwanda ku ngoyi y’abashyizeho! Leta ya Donald Trump muri Amerika irasaba Kagame gufungura imfungwa zose za politiki yashyize muri gereza, kwemerera amashyaka yose ari hanze n’ari imbere mu gihugu gukora politiki ku mugaragaro, no gutegura amatora anyuze mu mucyo yo gushyiraho umukuru w’igihugu ugomba ku musimbura! Igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika kikaba cyarasabye ministre w’intebe w’Ubwongereza, Théresa May na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kugeza ubwo butumwa kuri Kagame kandi akabwubahiriza!
Leta zunze ubumwe z’Amerika ntabwo zemera amatora yemeje Kagame nka Perezida yabaye mu mwaka w’2017; Amerika ikaba ivuga ko Kagame ayoboye u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga nk’uko yabibemereye inshuro nyinshi, bityo, kuri Amerika Kagame akaba ayoboye u Rwanda nk’uko Kabila ayoboye Congo; Amerika isanga Kagame yararangije manda ze, ahubwo akaba asabwa gutegura amatora yo gushyiraho perezida mushya! Gufungura Ingabire na Kizito ni nk’igitonyanga mu nyanja dukurikije ibi byemezo Amerika isaba Kagame gushyira mu bikorwa! Nyuma y’iyi nkuru yo gufungura Ingabire abantu benshi bahise babazanya nyiba na Diane Rwigara, Niyitegeka Théoneste, Déo Mushayidi n’abandi ,niba nabo bafunguwe! Amerika kandi yasabye Kagame gufungura abasilikare yafungiye ubusa, ese nabo bafunguwe?
Ese Kagame azemera kubahiriza ibyo asabwa byo gufungura urubuga rwa politiki ngo amahoro agaruke mu Rwanda? Icyo kibazo niwe wagisubiza, ese gufungura Ingabire na Kizito biramuha agahenge k’igitutu abanyamerika bamushyiraho ngo bacyoroshye? Iki kibazo nacyo cyasubizwa n’abanyamerika, ariko ikizwi cyo, ni uko abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe nta gahenge na gato bazamuha mu gihe akomeje kugundira ubutegetsi!
Ibihe biri imbere biduhishiye udushya twinshi!
Veritasinfo