Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2016-2017 izaba ingana na miliyari 1949.4 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongereyeho miliyari 140.6 ugereranyije n’iyari yakoreshejwe umwaka ushize.
Umwaka ushize wa 2015/2016, ingengo y’imari yanganaga na miliyari 1808.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amafaranga ateganyijwe kwinjira ava imbere mu gihugu angana na Miliyari 1,216.4 z’amafaranga y’u Rwanda aribyo bingana na 62.4% by’Ingengo y’Imari yose, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 40.9 ugereranyije na Miliyari 1,175.5 yari mu Ngengo y’Imari ivuguruye ya 2015/16.
Akomoka ku misoro azagera kuri Miliyari 1,071.6 bingana na 55%, naho andi mafaranga agera kuri Miliyari 110.8 akazakomoka ku bindi bitari imisoro. Inguzanyo z’imbere mu gihugu zizagera kuri Miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu bizatuma umubare w’abasora wiyongera, harimo gukomeza kwigisha no guhugura abasora ku byiza byo kwishyura imisoro nk’umusanzu wabo mu kubaka igihugu no kubamenyesha uburyo serivisi bagenerwa zirushaho kunozwa ndetse no gukwirakwiza umubare w’abakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi (EBMs) mu gihugu hose cyane cyane twongera umubare w’abacuruzi barebwa n’umusoro ku nyongeragaciro.
Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga azava hanze y’igihugu arangana na Miliyari 733.0 z’amafaranga y’u Rwanda, aziyongeraho agera kuri Miliyari 99.7 ugereranyije na Miliyari 633.3 yari mu ngengo y’Imari ivuguruye ya 2015/16.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 365.3 bingana na 18.7% by’ingengo y’imari yose; mu gihe inguzanyo z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 367.7 bingana na 18.9% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17.
Ku birebana n’uburyo amafaranga azakoreshwa, ingengo y’imari yagenewe ibikorwa bisanzwe izagera kuri Miliyari 958.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.2% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17, naho amafaranga azashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta (Net lending) azagera kuri Miliyari 108.5 bingana na 5.6% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17.
Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu mishinga y’iterambere (development budget) mu ngengo y’imari ya 2016/17 azagera kuri Miliyari 785.3 bingana na 40.3 % by’ingengo y’imari yose ya 2016/17.
Abadepite batoye ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari, 69 batora yego, impfabusa ziba enye mu gihe nta n’umwe watoye oya.
Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena iyi ngengo y’imari aho 69 bawemeje, nta n’umwe wigize utora oya mu gihe imfabusa zabaye 4.