Site icon Rugali – Amakuru

Aho gusenyera abantu nibubake za ruhurura zihagije ziyobora amazi

Imvura y’amahindu yaguye mu bice bitandukanye bya Kigali mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Ukuboza 2019, yabaye ikimenyetso gikomeye gishimangira ukureba kure ku buyobozi bwafashe umwanzuro wo kwimura abatuye mu bishanga batiyumvishaga impamvu yabyo.

Iyi mvura yagwanye ubukana bukabije ivanze n’umuyaga mwinshi, yateje imyuzure mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyane cyane mu bishanga, bituma imihanda imwe n’imwe ifungwa kuko yari yarengewe n’amazi ku buryo abagenzi bahuriramo n’ibibazo.

Guhera ku wa 14 Ukuboza 2019, Umujyi wa Kigali washyize imbaraga mu gukuraho ibikorwa biherereye mu bishanga hirindwa ingaruka byagira ku baturage.

Ni gahunda itandukanye n’isanzweho yo kwimura abatuye mu manegeka, yahereye mu bishanga by’ahitwa ku Mulindi, Bannyahe, Muhima no mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.

Itangazo Umujyi wa Kigali wasohoye rivuga ko “Iki gikorwa kigamije gukiza ubuzima bw’abaturage kubera ko imvura imaze kuba nyinshi, abafite ibyangombwa hari gahunda yo kubaha ingurane ikwiye ariko ubu igikorwa gihari ni ugukiza ubuzima bwabo.’’

Abaturage badafite ubushobozi bakurwa muri ibi bice bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza, by’umwihariko muri iki gihe imvura ikomeje kwiyongera, bagacumbikirwa mu byumba by’amashuri hafi y’aho bari batuye.

Ni igikorwa kitahise cyakirwa neza n’abo kireba n’abandi bacye batabibonaga kimwe na Leta, bamwe bashaka kuguma gutura mu bishanga abandi bashaka ko Leta ibanza kubaha ingurane birengagije ko imyuzure n’inkangu bishobora kubatwara ubuzima n’iyo ngurane itabagezeho.

Icyo gihe Niyonsenga Théogène utuye mu Kagari ka Rukiri ya I mu Murenge wa Remera yabwiye IGIHE ati “Ikibababaje ni abantu batuye hano bafite abana biga bafite n’abo batunze b’abasaza bahatuye mbere banahamaze nk’imyaka irenga 30 bari kuhirukanwa badahawe ingurane.”

Kwimura abaturage igitaraganya, akaga kazibukiriwe

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yabwiye IGIHE ko imvura yaguye muri Kigali yari ifite ubukana buruta ubwo isanzwe ihagwa.

Ati “Ubundi twajyaga tugusha imvura iri ku kigereranyo cya milimetero 20-24 ariko iyaraye iguye yari ku kigereranyo cya milimetero 70-100. Urumva ko ni bya biza tumaze iminsi tuvuga bitwugarije.”

Iyi mvura yagwanye ubukana bukabije ku buryo yangije ibikorwa remezo, iteza imyuzure mu bishanga, ifunga imihanda ndetse hari abantu bamwe bimaze kumenyekana ko bahasize ubuzima.

Nk’uko Polisi yanditse kuri Twitter “kubera imvura nyinshi yateye umwuzure mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, imihanda Kimisagara-Nyabugogo, umuhanda wa Kanogo-Kimihurura n’umuhanda wa Poids Lourds ntabwo iri nyabagendwa muri aka kanya.”

Gusa kuri uyu wa Kane saa tanu yanditse ko ’ko ubu imihanda yose ari nyabagendwa. Turabashishikariza ariko gukomeza kwitwararika mu gihe imvura yaba yongeye kugwa’.

Mu bice bya Nyabugogo havugwa ko imodoka yatwawe n’amazi, Shyorongi havugwa inzu nyinshi zasenyutse ndetse hakaba hari abantu bapfuye abandi bagakomereka.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyane cyane mu bishanga ntiwamenya niba harigeze ibimera kuko hahindutse ibiyaga. Aha higanjemo aho leta iherutse gutegeka ko abahatuye bimuka bakajya gushaka aho bajya kuba.

Rubingisa ati “Imihanda hari iyangiritse, bya bishanga twakuyemo abantu ubu byuzuye amazi. Nubwo yabaye nyinshi, tumaze kumenya ko Kimisagara hapfuye abantu babiri, hari n’undi wapfiriye hariya bita muri Bannyahe.”

Rubingisa yavuze ko ubuyobozi bugiye gukora inama y’umutekano iza gutangarizwamo muri rusange ibyo iyi mvura yangije n’ingamba zafatwa.

Ati “Icyo twavuga ni uko twakomeza gukangurira abantu ko gutura mu bishanga no mu manegeka atari byo. Hari abatubwira ko bahatuye imyaka myinshi ntacyo babaye ariko ibihe byarahindutse.”

Kwimura abatuye mu bishanga birakomeje

Rubingisa yavuze ko iyi mvura yaraye iguye itanga umuburo ku kaga gashobora kugwira abatuye mu bishanga no mu manegeka, ku buryo nta bundi butumwa bategereje guhabwa.

Ati “Nta muntu uba utegereje kubyigishwa kundi niyo yarebesha amaso ubwe hari icyo yabona. Gahunda twatangiye yo gukangurira abantu kubakura mu bishanga turacyayikomeje kuko haracyari ingo 3000 zikiri mu bishanga.”

Ubwo yatangizaga inama y’igihugu y’umushyikirano ya 17, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi “Dufite inshingano ku banyagihugu bacu turabafasha bakimuka bakajya aho bakwiriye kuba bari ntabwo tuvuga ngo watuye mu gishanga genda ugwe aho uguye, oya ntabwo ariko bigenda leta nabo irabafasha.”

“Abasakuza ngo ntabwo mukwiriye kuvana abantu bazategereze igihe cyabo niba abanyarwanda babemereye ko babayobora bazabikore uko babyumva ingaruka z’ababigizemo uruhare barazirengera. Natwe reka twirengere ingaruka zo kuba abantu binuba ko bimurwa aho badakwiriye kuba bari, kandi abaturage babirimo bakagira uko babyumva n’uko bafashwa.”

Ibiza byugarije akarere

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda igaragaza ko mu gihugu hose, kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka kugeza mu mpera z’Ukwakira, abantu 70 bahitanywe n’ibiza, abagera ku 177 barakomereka, amatungo 267 ahitanwa n’ibiza.

Imibare igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2018 ibiza byahombeje igihugu arenga miliyari 204 Frw, mu gihe byahitanye abaturage barenga 250 muri uwo mwaka.

Mu Burundi, imvura yaguye ku wa 5 Ukuboza yahitanye abantu hafi 40 mu gihe iyaguye muri iki cyumweru yahitanya abasaga 20. Imibare yerekana ko mu mezi atatu ashize mu karere u Rwanda ruherereyemo ka Afurika y’Iburasirazuba, ibiza byahitanye abarenga 280.

Ibipimo byerekanye kandi ko mu karere u Rwanda ruherereyemo imvura izagwa ari nyinshi kandi ikagira ingaruka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuwa 26 Ukuboza 2019 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00, hateganyijwe imvura iri buhere mu ntara y’i Burasirazuba yerekeza mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Kamonyi, ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje biza gutanga imvura yumvikanamo inkuba nyuma ya saa sita (ni ukuvuga hagati ya saa 12:00 na saa 18:00) mu turere twose tw’igihugu uretse mu ntara y’i Burasirazuba biteganyijwe ko izaba yarangiyemo hakarangwa n’ibicu gusa.

Igipimo cy’ubushyuhe bwinshi kiri buboneke kurusha ahandi ni mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ngoma akaba ari 27℃ naho Igipimo cy’ubushyuhe buke kiri buboneke mu turere twa Gicumbi, Burera na Nyabihu akaba ari 12℃. Umuyaga uraba woroheje ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 6m/s

Ishusho y’abakangurirwa kwimuka

Mu Mujyi wa Kigali iyi gahunda ijya gutangira hari ibikorwa biri mu bishanga 7222, ibyinshi muri byo birenze 70% ni inzu zari zituyemo abantu. Hafi inzu 2600 nta cyangombwa na kimwe zari zifite.

Igikorwa gitangira hari hamaze kuvamo ingo zitageze ku 100 ni ukuvuga zitarenze 2% y’izagombaga kuvamo, uyu munsi hasigayemo izigera ku 3000.

Guverinoma ivuga ko yari ifite gahunda yo kubakira abatishoboye bagera ku 12 000 ariko kubera iyi gahunda yo gukura abantu mu manegeka bazagera ku 15 000 cyangwa 16 000.

 

Imvura yatumye imihanda imwe n’imwe ifungwa amasaha menshi

 

Imvura yaguye mu ijoro yagwanye ubukana bwinshi

 

Ibice by’ibishanga byimuwemo abantu biri mu byibasiwe n’imyuzure

 

Mu bishanga hose hahindutse ibiyaga, higanjemo ahimuwe abantu

evariste@igihe.rw

Exit mobile version