Site icon Rugali – Amakuru

Aho gusenga kuri Pasika abaturage bazindukiye mu mirima yabo guhinga!!!

Bwarakeye biraba da! Kuri Pasika aho kujya gusenga no kwizihiza Pasika abaturage bo mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru bazindukiye mu mirima yabo guhinga. Abo baturage bavuga ko basigaye babona iminsi yose isa kubera babafungiye insengero bakaba batakijya gusenga ku Cyumweru.

Mwumve aho abaturage bavuga akababaro kabo bakaba batakambira ubuyobozi ngo byibura bafungure insengero ibyo babasaba bazajye babikora buhorobuhoro. Hanyuma Kagame yarangiza akabwira abakozi yategetse gufunga izi nsengero ngo ntibazajya mw’ijuru!

Mu mwiherero Kagame aherutse kugirana n’abayobozi b’inzego z’ibanze yarababwiye ati ngo ntibazajya mw’ijuru kuko bicishije abaturage amavunja. Afazari kwicisha amavunja, niba we yarishe abantu bakabashyingura na nubu akaba yica niwe se uzajya mw’ijuru? Reba uburyo arimo yica urubozo umuryango wa Rwigara, ubu koko niwe uzajya mw’ijuru?

Izo mpuhwe afitiye abaturage, ni impuhwe za bihehe!!! Iyo wigisha ugomba no kuba intanga rugero. Urugero rwiza abaha ni uruhe?

Ibi byose ni ingaruka y’imiyoborere mibi y’ingoma y’agatsiko iyobowe na Paul Kagame. Leta itagira icyo yitaho. Abo bayobozi abwira nabo si abana, ibyo Kagame akora barabibona. Uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo!

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version