Site icon Rugali – Amakuru

Kubana si agahato iyo umuntu adashaka ko mubana nawe ukuramo akawe karenge!

Aho gusaba Afurika y’epfo imbabazi kw’iharabikwa ryakorewe Minisitiri Lindiwe Sisulu, u Rwanda rurashinja Afurika y’epfo ko idashaka ko bazahura umubano w’ibyo bihugu byombi!  U Rwanda rwasubije Afurika y’Epfo yahamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda yashinje Afurika y’Epfo kugaragaza ibikorwa bitinza urugendo rwo kuzahura umubano, ishimangira ubushake bwayo nk’uko byemeranyijweho na Perezida Paul Kagame na Cyril Ramaphosa, muri Werurwe.

Hashize iminsi bitangajwe ko Afurika y’Epfo yahamagaje igitaraganya Ambasaderi wayo i Kigali, George Nkosinati Twala. Havuzwe impamvu zirimo ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu yaba yaraharabitswe.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, ivuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije mu nzira za dipolomasi, yagaragaje impungenge ku bikorwa byo ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, “bigamije gutinza cyangwa kunaniza urugendo rwo kunoza umubano.”

Riti “Birimo ibirego bidafite ishingiro bivugwa ku Rwanda binyuze mbwirwaruhame n’ibitangazamakuru, bishingiye ku bihuha bikwirakwizwa n’abanyarwanda barwanya ubutegetsi baba muri Canada na Afurika y’Epfo, n’ibitangazamakuru bikorana nabo. Biteye impungenge kubona Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo ihitamo kwizera abantu nk’abo kurusha ibyo ibyirwa na Guverinoma y’u Rwanda.”

Minisitiri Lindiwe Sisulu, mu minsi ishize yatangaje ko yabanje kugirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, mbere y’ibiganiro biteganywa hagati y’ibihugu byombi, bigamije kuzahura umubano. Ni ibintu bitaguye neza u Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yanagaragaje impungenge “ku itumizwa rya hato na hato rya Ambasaderi w’u Rwanda i Pretoria ku mpamvu zitazwi na Guverinoma y’u Rwanda, zirimo inkuru ziba zasohotse mu binyamakuru byandika ibyo byiboneye.”

U Rwanda ruvuga ko umubano w’ibihugu byombi utari ukwiye kubangamirwa n’ibikorwa by’abantu “bahamijwe cyangwa bashakishwa ku byaha bakoze.”

Mu 2014 Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo visa ku banyarwanda berekezayo bakoresheje pasiporo zisanzwe. Icyo gihe iki gihugu cyirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.

U Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma yo gutera ibisasu mu gihugu, zahitanye inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo yarushinje kuba inyuma y’igitero abantu bitwaje intwaro bagabye ku rugo rwa Kayumba muri icyo gihugu.

Uyu wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, mu 2011 Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo ari naho yashingiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress, RNC.

Ubwo Perezida Ramaphosa yari i Kigali muri Werurwe 2018 yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko “Ikibazo cya viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, mugifate nk’icyamaze gukemuka!”

Yatangaje ko yemeranyije na Perezida Kagame ko ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bagomba kunoza icyo gikorwa neza bo bakazabishyireho akadomo, ariko kugeza ubu nta kirakorwa.

IGIHE

 

 

Exit mobile version