Icyihishe inyuma y’ikinamico Perezida Museveni yakiniye Perezida Kagame amuhamagara kuri telefone. Perezida Yoweri Kaguta Museveni aherutse guhamagara Perezida Paul Kagame, unayobora Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba [EAC], bavugana ku murongo wa telefone ariko byasaga n’ikinamico uwo mukambwe uyobora Uganda yari yazindukiye gukina.
Mu minsi ishize u Rwanda rwasabye Ubunyamabanga bwa EAC kumenyesha ba Minisitiri b’Ubuzima mu bihugu bigize uyu muryango, ko hateganyijwe inama hifashishijwe ikoranabuhanga igamije kwiga ku myanzuro ibihugu byo mu Karere byafatira hamwe mu kurwanya Coronavirus.
Nyuma y’iminsi Minisitiri Biruta atanze ubu butumire, Perezida Museveni yagize atya ahamagara Perezida Kagame amusaba ko ba Minisitiri muri EAC bakorana inama hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu kiganiro Minisitiri Biruta yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu Rwanda, yavuze ko “Perezida Kagame yatunguwe no guhamagarwa na Perezida Museveni amusaba ko hatumizwa inama mu gihe yari izwi na Minisitiri we w’Ubuzima.”
Minisitiri Biruta yasobanuye ko Perezida Kagame yakomeje kubona ko hari ikintu kitumvikana muri uko guhamagarwa na Perezida Museveni, ndetse nyuma y’aho, icyari kigamijwe cyaje kujya hanze.
Biruta ati “Perezida yatunguwe n’uko guhagamagarwa icyo gihe ariko ikinyoma cy’uko inama yatumijwe biturutse ku busabe bwa Museveni kigaragaza neza impamvu y’uko guhamagara.”
Aha Minisitiri Biruta yakomozaga ko kuntu nyuma y’iminsi Perezida Museveni ahamagaye Perezida Kagame, uyu muyobozi yatangaje ko iyo nama yabaye ku busabe bwe.
Mu ijambo yagejeje ku banya-Uganda rigaruka ku ngamba Uganda yafashe mu kurwanya iki cyorezo, Perezida Museveni yabajijwe niba n’ibindi bihugu bya EAC biri kurwanya iki cyorezo mu kwirinda ko cyashegesha akarere.
Ati “Navuganye na Perezida Kagame mu minsi ishize hanyuma twemeranya ko we nk’Umuyobozi wa EAC ubu, azatumiza abaminisitiri b’ubuzima mu nama hifashishijwe ikoranabuhanga bakemeranya ku ngamba zimwe na zimwe. Ibyo yarabikoze. Barabikoze. Birumvikana ibi ni ibihugu bitandukanye ntabwo byakora ibintu bimwe, ariko ndatekereza ko hari ibintu bemeranyijeho. Ibyo bemeranyijeho ibyo bizakorwa mu buryo bumwe.”
Iyo nama yabaye tariki ya 25 Werurwe, Minisitiri Biruta yavuze ko ubusanzwe yari yarateguwe mbere y’uko Museveni ahamagara ndetse n’itariki izaberaho yaremeranyijweho n’abaminisitiri.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, nka Minisitiri w’Igihugu kiyoboye EAC niwe wayoboye iyo nama y’aba Minisitiri b’Ubuzima bagenzi be.
Yafashe imyanzuro 12 irimo ko buri gihugu mu bigize EAC gishyiraho akato k’iminsi 14 ku muntu ucyinjiyemo kandi kigapima buri wese mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwaturuka ku bakora ingendo zo mu mahanga, bashobora kuba barageze mu bihugu COVID-19 yagaragayemo.
Abo baminisitiri bemeje ko urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rworoherezwa na serivisi zimwe na zimwe zirimo iz’inganda zikora imiti n’ibiribwa. Ibihugu binyamuryango byasabwe kandi kujya byorohereza amakamyo n’imodoka zitwaye ibicuruzwa, ndetse bigashyiraho uburyo bwo gusuzuma ababitwaye ku mipaka yabyo.
Bamwe mu basesenguzi ba politiki yo mu karere bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza icyo batekereza ku cyaba cyihishe inyuma y’uku guhamagara Perezida Kagame kwa Museveni.
Bagaragaza ko ari ikinamico rya Perezida Museveni rishingiye ku kwigaragaza nk’umuntu w’ingenzi mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba utekerereza uyu muryango.
Uwitwa Pierre Ruhinda yifashishije urukuta rwa Twitter maze yibaza niba Museveni yarahamagaye Kagame ku bw’impanuka nk’uko ajya ahura n’abarwanya u Rwanda mu buryo yita ko ari ubw’impanuka.
Did President @KagutaMuseveni make this call to Pres @PaulKagame by accident because he does things or meet pple esp members of terrorist groups by accident or it’s becz his Alzheimer is at an advanced stage? @OfwonoOpondo @newvisionwire @SoftPowerPR @KalindaMwene @albcontact pic.twitter.com/znaJZOezDi
— Pierre Ruhinda (@vumbiu95) April 20, 2020
Hari n’abandi bagaragaza ko yashatse gusa n’uwibutsa Perezida Kagame inshingano ze nk’umuyobozi wa EAC; gusa bakanenga uburyo yabikoze kuko muri iki gihe ikinyoma kidashobora guhishirwa.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike kandi Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yari yatumijwe n’u Rwanda isubitswe ku busabe bwa Sudani y’Epfo.
Yagombaga kuyoborwa n’Umukuru w’Umuryango Perezida Paul Kagame, hakaganirwa ku buryo bwo guhagarika Coronavirus mu karere kandi bitabangamiye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.