Umuryango Wa Gasana Eugène Richard, Umuyoboke Ukomeye W’umutwe W’iterabwoba, RNC, Baramushishikariza Kuva Mu Buyobe Agasaba Imbabazi U Rwanda N’Abanyarwanda
Ibaruwa Rushyashya yashoboye kubonera kopi, yashyizweho umukono na Gasana Alice, mushiki wa Gasana Eugène Richard, uyu mubyeyi akaba ari nawe mukuru mu muryango wabo, ugizwe n’abana 4.
Mu mvugo igaragaramo agahinda gakomeye, Madamu Gasana Alice avuga ko imyitwarire ya musaza we itandukanye n’uburere yahawe mu muryango, ngo ikaba yarashenguye umutima abo bavukana, inatera isoni umuryango wose.
Gasana Alice avuga ko urebye uburyo Gasana Richard yakuze, n’icyizere uRwanda rutahwemye kumugirira, byagombye kumuha indangagaciro zo gukunda Igihugu cye, aho kwirirwa acyandagaza mu batagikunda…..