Site icon Rugali – Amakuru

AHO FPR NA KAGAME NYIRAYO BAGEZE BAKUBITIRA ABATURAGE KUJYA MURI STADE NI HO UBU BAGEZE BANGIRA ABATURAGE KUJYA MURI STADE!

PEREZIDA KAGAME YABA YAGIYE CYANGWA ATAGIYE MU MUHANGO WO KWIMIKA CARDINAL ANTOINE KAMBANDA? UKURI NI UKUHE?

Mu 1995 n’imyaka yose yakurikiyeho buri gihe taliki ya 4/7 abapolisi n’abasilikari bakubitiraga abantu kujya kuzuza stade national y’i Remera bagatega abantu bihitira bagiye mu zindi gahunda zabo bwite nk’abagiye gusura abarwayi mu bitaro, abari mu nzira bajya gutega imodoka zijya mu ntara, n’abibereye mu ngo zabo, bose bakabashorera ku ngufu babazanye kuzuza stade y’i Remera mu birori byo ku ya 4/7 bo babaga bumva bitabareba.

None ubu Kiliziya Gatolika iratumira abantu 3.500 mu mihango yo kwishimira Cardinal mushya w’umunyarwnda Kambanda Antoine baturutse mu ma dioceses na paroisses yayo yose mu gihugu LETA YA FPR ikabyanga ngo nibabagabanye babageze mu nsi ya 500 gusa kuko Perezida Kagame azaba ahari ari we mushyitsi mukuru!!!

Uwo Perezida Kagame ubundi uzwiho gukunda ikuzo wagize atya, just overnight, akazinukwa abantu, akazinukwa abaturage bene kariya kageni agahitamo kubihisha, aho ishyamba ryaba ari rweru!!!

Ishyaka Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI;
Anastase Gasana, Chairman.

Exit mobile version