Site icon Rugali – Amakuru

Aho Diane Rwigara ntiyaba ariwe ka AGATONYONGA kaburaga ngo amazi yuzuye muri cya kirahure asandare?

Wasanga Diane Rwigara atari cya gitonyanga cyaburaga ngo amazi yarangije kuzura cya kirahure asendere maze ameneke? Amazi nivugira n’ibibazo uruhuri u Rwanda rumaze guterwa n’ubutegetsi bubi bwa Kagame na FPR. Umva Kagame na DMI bishe benshi harimo ise wa Diane Rwigara Assinapol, batekinitse byinshi harimo ibyaha by’ibinyoma bakoresheje bafunga benshi harimo na Victoire Ingabire, inzara iravuza ubuhuha mu gihe Kagame yiyubakira za hoteli ashobora kuryamamo wenyine nkuko Rwigara Diane aherutse kubivuga, abashomeri ni benshi n’ibindi bibazo umuntu atarondora ariko noneho igihe kirageze ngo Kagame abone ko burya atari buno. Baramutse bagize icyo bakora kuri Diane Rwigara y’amazi yuzuye muri cya kirahure arabasandarana!

None ubu abanyarwanda baricwa n’inzara Kagame akishongora ko yanze umuceli abazungu bamuhaye yarangiza agafata ya ndege ye ihenze akajya kurya amafiriti i London mu Bwongereza na Boston muri Amerika abanyarwanda bicira amasazi mu maso! .Arangira Padiri Nahimana n’ishyaka rye gutaha. Arafunga ba Gen Rusagara, Col Byabagamba, Evode Imena, Shyaka Kanuma n’abandi benshi ntavuze. Ararasa ba Tony Nzamwita, akica ba Mucyo, akica ba Rwabukamba n’abandi ntarondoye yarangiza akibwira ko abanyarwanda batabibona. Diane Rwigara aduhaye urugero rwiza kuko uretse kumuroga, kumwica, kumufunga cyangwa kumubuza uburyo ntakindi ubu bashobora gukora kuko yiyemeje kuvuga ibitagenda.

Ibyo Diane Rwigara arimo avuga ntabwo ariwe wenyine ubibona kandi ntabwo yatangiye kubibona mu cyumweru gishize. Abanyarwanda barambiwe ingoma ya Kagame kandi nawe agomba kubyemera bitaba ibyo tugomba guhagurukira hamwe tukazabimwereka mu kwa munani. Utabona ko ya ingoma ya Kagame iri hafi kurangiza Buranga na kazi ke kandi abakomeza kwica no gukora amabi mw’izina rye baba abacamanza n’abandi bayobozi mu turere bose barazwi tuzababaza amabi barimo bakora. Akaburiwe n’impongo.

Francis Kayiranga

Exit mobile version