Kimisagara: Amafaranga ubuyobozi buca abanyonzi nk’amande ngo ari hejuru cyane
Abanyonzi bakorera Nyabugogo ho mu Murenge wa Kimisagara, baravuga amafaranga ubuyobozi bubaca nk’amande ari hejuru mu gihe babafatiye mu makosa kandi nta n’ibimenyetso byashyizwe aho bagomba guhagarara
Amande y’ibihumbi 10000, bakwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara niyo abanyonzi bakorera mu gace ka Nyabugogo binubira bavuga ko ari menshi adahwanye n’ubushobozi bw’amafaranga binjiza mu kazi kabo.
Uretse kuba binubira ubwinshi b’wamafaranga batanga, bavuga ko hari abafatwa mu gihe batazi ko bari mu makosa bitewe n’uko ntabimentso by’umuhanda bibabuza bihari.
Nk’ubuyobozi bwa koperative y’abanyonzi bwo buvuga ko, uretse kuganira n’ubuyobozi bw’umurenge bifuza ko aribo bahabwa uburenganzira bwo gufata no guhana abanyonzi bakoreye amakosa mu muhanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara avuga ko batigeze babuza abanyonzi gutwara abagenzi gusa icyo babujijwe n’uguhagarara ahatewe mu rwego rwo kurwanya akajagari.
Kukijyanye n’amafaranga batanga nk’amande, uyu muyobozi avugako ari amafaranga yemejwe n’inzego zibishinzwe zirimo n’akarere kuko bayahuriyeho n’abandi bakorera mu kajagari.
Ubusanzwe inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zari zarabujije amagare kugendera mu mihanda ya kaburimbo mu rwego rwo gukumira impanuka nyuma baza gukomorerwa ariko basabwa kwitwararika mugihe bari mu kazi kabo kugira ngo batabangamira ibindi binyabiziga.
Royaltv.rw