Uwiringiyimana Emmanuel mu Rwanda aragosorera mu rucaca atakira Ange na Ivan Cyomoro Kagame gutabara abanyarwanda, ariko ibyo avuga ni ukuri
Maze gusoma iyi nkuru ya Uwiringiyimana Emmanuel kuri Facebook numva ari ngombwa ko nyisangiza abandi banyarwanda. Ibikubiye muri iyi nkuru biteye ubwoba cyane cyane ko byanditswe n’umuntu utuye mu Rwanda kandi uvuga ibyo yibonera. Ikibabaje nuko abo yatakiye bari mu gicuku bakaba ari muri bamwe barangije koza ubwonko ngo mu Rwanda ni paradizo akaba aribyo nise “Kugosorera mu rucaca” ngo uratakira Ange na Ivan Cyomoro Kagame. Iyi nkuru ya Uwiringiyimna yari iruhije kuyisoma kuburyo nageregeje gukosora amakosa arimo kugirango byorohere abandi basomyi kuyisoma no kumva icyo ashaka kuvuga. Gusa ibyo avugamo nibyo dusanzwe tuzi kandi birakomeye, aho bigeze banyarwanda muri hanze igihe kirageze ngo mukenyere dutabarize abanyarwanda kuko inzara igiye kubamara.
Isomere hasi inkuru ya Uwiringiyimana Emmanuel uri mu Rwanda akaba atakira Ange and Ivan Kagame:
Ngewe ndasaba Ange Kagame na Ivan Cyomoro Kagame abana dukunda kandi nabo bakunda abanyarwanda, TV1 na Radio 1, ko bagerageza kutubariza Minister ushinzwe ubuhinzi munshingano ze kuko inzara iri murwanda iraca ibiti namabuye kandi abo bayobozi bagera hanze bagataka urwanda uburyo rwazamutse mubuhinzi harumusaruro urihejuru kuburyo urwanda ntiruri kurutonde rwibihugu bikeneye inkunga mu kwihaza mubiribwa.
Ibintu bimeze nabi abaturage bari kuburara abasore bo bafashe umwanzuro wo kwambura ubujura no kwica bagenzi babo kubera umushiha ninzara. Nkaba nge nkikifuzo cyange nisabira President Paulo Kagame doreko ibibazo byose ariwe mbona babyegekaho ibindi bakabimuhisha ko yadohorera abaturage bagasubira guhinga muburyo bahingaga mwo mbere ibintu byigihingwa kimwe nabyo biri mubiteza inzara kuko mugihe umuturage yahinganga ibijumba undi ibigori byabafashaga kugurana muburyo bworoshye gutyo inzara ntimenere mubaturage uyobora.
Perezida wa repubulika abaturage inzara nubukene bafite ntibyoroshye ubuhinzi bwigihingwa kimwe buri kubavuna. Nkurugero, ngera i Kigali naganiriye numuhinzi umwe uhinga ibigori mugishanga cya bishenyi ambwirako bahinga ibigori umusaruro ubonetse ukajya muri cooperative ubundi bakabishyura 150fr/kg nyuma bakajya kwishyura bagura mu ma boutiqwe aho batanga amafaranga 500fr/kg.
Ibyo kuri ngewe nkaba numva arubujura bukorerwa abaturage ntakuntu umusaruro wumuturage bawumugurira kuri 150fr bakazamugurisha 500fr ifu y’ibigori. Ese baba bakeka ko yayakuye he? Ikindi kibazo ndisabira ko mwajya mugerageza gukurikira amafaranga yakwa abacuruzi buri kwezi y’isuku nizamu kuko abayobozi bohasi bashobora kuba bayakoreramo uburiganya doreko ataba ari namakeya nabyo mbona biri mubyaca intege abantu bakorera ubucuruzi mu Rwanda yego isuku n’izamu ningombwa ariko baca menshi
Source: