Site icon Rugali – Amakuru

Ahari hasigaye uruvugiro Kagame naho arahafunze! Imiryango yarafunze muri gereza ye RWANDA none afunze n’akadirishya kari gasigaye

Amakuru dukesha Igihe.com nayo ikesha itangazo rya Polisi y’Igihugu aravuga ko abatawe muri yombi ari Apôtre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pasiteri Kalisa Shyaka Emmanuel.

Col Nyamuragwa Fred twabibutsa ko ariwe waruyoboye 59th mobile force yafashe umujyi wa Kigali.
Ariko uyu Nyamuragwa Kagame yaje kumufunga amurenganyije amukuraho colonel amusigira caporal nibwo yabaye umurokore ashinga idini yarabereye pasteur.

Kuba General Kagame afunze bishop Rugagi akongeraho colonel Nyamuragwa ndetse na bishop Rwandamura mugihugu cyacu ibintu bikomeje kuzamba.

Nyamuragwa Dura James na Rugagi babaye mugisirikare cya RPA.
Turakomeza gukurikirana inkundura yamadini na Kagame ushaka ko ariwe basenga Imana igakurwa mu Rwanda.
Hagataho umwuka ntumeze neza mugihugu cyacu.

Yanditswe na RNC France

Exit mobile version