Site icon Rugali – Amakuru

Ahari Amavubi azajya ajya gukinana na Arsenal cg PSG

Amavubi ntazitabira CECAFA izabera muri Uganda ku bw’amikoro macye

Bwa mbere kuva mu 1995 u Rwanda rusibye muri CECAFA, igiye kubera muri Uganda.

Kuva mu 1995 u Rwanda rwaba umunyamuryango wa CECAFA – itegura imikino ihuza ibihugu byo mu karere – nta na rimwe ikipe y’igihugu irasiba muri iyi mikino, uyu mwaka iyi mikino irabera muri Uganda ikipe y’u Rwanda idahari.

Usibye u Rwanda, amakipe ya Ethiopia na Sudaniy’Epfo asanzwe agize ishyirahamwe rya CECAFA, nayo yamenyesheje ko atazitabira ku mpamvu zitatangajwe n’abashinzwe imikino muri ibi bihugu.

Ku Rwanda, hari amakuru avuga ko Amavubi atazajya muri iri rushanwa muri Uganda kubera ikibazo cy’amikoro, hari n’avuga ko atazajya muri iri rushanwa ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’imikino mu Rwanda abajijwe impamvu u Rwanda rutazitabira iyi mikino, ntacyo yasubije BBC.

Nicholas Musonye umuyobozi wa CECAFA yabwiye BBC ko amakipe ya Ethiopia, Sudani y’Epfo na DR Congo yari yifuje mbere kuza nk’umushyitsi, yamenyesheje ko atazitabira iri rushanwa rya 2019.

Ibi bihugu ntabwo byatangaje impamvu zabyo zo kutitabira iri rushanwa ry’amakipe makuru y’ibihugu rizatangira ejo kuwa gatandatu.

Bwana Musonye avuga ko u Rwanda rutigeze rubamenyesha niba ruzitabira, kugeza ubwo amatsinda amaze gutegurwa.

Ubu amakipe azakina iri rushanwa ni icyenda(9) agabanyije mu matsinda abiri;

Itsinda A: Uganda, Burundi, Eritrea, Somalia na Djibouti

Group B: Tanzania, Sudan, Kenya (ifite iki gikombe) na Zanzibar

Amakipe abiri ya mbere mu itsinda azakomeza mu mikino ya kimwe cya kabiri, umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 17 z’uku kwezi.

Iri rushanwa umwaka ushize ntabwo ryabaye, habuze igihugu kiryakira kuko Kenya yari kuryakira yabihagaritse habura igihe gito.

Kuva mu 1995, amarushanwa 19 ya CECAFA y’abakuru yabaye u Rwanda ntirurasiba na rimwe.

Muri iyi mikino Amavubi amaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro zirindwi, yatwaye iki gikombe inshuro imwe (1999, Rwanda B).

BBC

Exit mobile version