https://youtu.be/ZvUToQFukUo
Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zirasaba abaturage b’Abanyarwanda begereye umupaka n’Uburundi kwirinda icyatuma bakora ingendo bajya muri icyo gihugu.
Mu kiganiro cyahuje ku wa gatatu umukuru w’ingabo mu ntara y’uburasirazuba ndetse n’umuyi wa Kigali, Jeneral Mubarak Muganga, ari kumwe na guverineri w’iyo ntara n’abaturage abo bayobozi basobanuye ko nta mpamvu ihari y’abanyarwanda kujya mu Burundi mu gihe umubano n’icyo gihugu utifashe neza.
Jenerali Muganga yasobanuye ko iri shyamba rishobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi ko kuri ubwo; uwari we wese uzarifatirwamo atazihanganirwa.
Ku ruhande rw’abaturage begereye umupaka w’Uburundi, benshi bemeza ko batakwerekeza muri icyo gihugu,ko ahubwo usanga Abarundi aribo bambuka.
Kuva aho umubano w’u Rwanda n’Uburundi uziyemo agatotsi,ni bwo bwa mbere inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zigira inama abaturage kutajya mu Burundi.
Iki cyemezo kije gikurikira igiherutse gufatwa na Leta y’u Rwanda kibuza Abanyarwanda gukora ingendo mu gihugu cya Uganda. Leta y’u Rwanda isobanura ko Abanyarwanda bagiye Uganda bahura n’ihohoterwa.