Site icon Rugali – Amakuru

Agati Mu Ntozi – Ibihe Bikomereye Kagame n’Abacurabwenge

Hashize iminsi ubutegetsi bwa Kagame bukoresha ibinyamakuru byabwo gusohora inyandiko z’urukurikirane zimeze nk’izitanguranwa, zivuga ku byo zemeza kuba imikoranire hagati y’urwego rushinzwe ubutasi muri Uganda, nabarwanya ubutegetsi bo mu ihuriro RNC. Uwasomye ziriya nyandiko z’urufaya, ntiyabuze kwibaza icyateye kiriya gihunga.

Ejobundi ubwo hasohokaga urwandiko Issa Arinaitwe Furaha yandikiye Perezida Museveni, byahise bigaragara ko icyo batinyaga noneho kigiye cyajya ahagaragara. Rwaje ari simusiga rushyira hanze amabanga akomeye kandi bigoye guhakana. Mu byukuri bimeze nkaho ibyakorwaga mu Rwanda byari ukubambira no gutangatanga ngo hato ni hagira ibimenyekana bazasange byari byaravuzwe, bityo uburemere bwabyo bwoye kugaragara.

None aho iriya nyandiko isohokeye, byagoye cyane abacurabwenge ba Kagame kubona icyo bayivugaho. Niko bigenda. Iteka iyo ubutegetsi bwa Kagame bujijiriwe, bubanza guceceka rimwe na rimwe ngo mu rwego rwo gusuzugura uwo bahanganye, ariko mu byukuri haba harimo n’ikibazo cyo kuyoberwa no kudateganya ngo bushakishe aho bumenera n’icyo bwasubiza cyangwa icyo bwakora kuri icyo kibazo. Byakabaye ibisanzwe ariko siko biri kuko nibwo buba bwaracyikururiye.

Icyo bashoboye gukora ku wa kane 18/1/2018, mu nkuru dusanga kuri: http://igihe.com/amakuru/article/ikinyoma-cya-rnc-izingiro-ry-ibikorwa-by-ubutasi-bwa-uganda-bibangamira-u nuko basubiyemo ibintu bamaze igihe bavuga. Bashatse kugerageza gusubiza bimwe mu bivugwa muri ruriya rwandiko ariko babura aho babihera!
Iki kinyamakuru cyavuze gihushura kuri icyo kibazo mu gika cya 10 cy’iyo nyandiko aho bagira bati:

<< …byatije umurindi inkuru z’ibinyoma zivuga ko leta y’u Rwanda iri gutera inkunga ubwicanyi bugamije kugirira nabi abayobozi bakuru muri Uganda>>

Icyo nicyo kintu cyonyine bashoboye kuvuga mu rwego rwo guhakana, nabwo mu buryo buziguye ibyo urwandiko rw’uriya musirikare rwashyize hanze.

Kandi reka babure uko babihakana ni mu gihe. Avuga ku gikorwa yari amaze gusabwa na Kagame cyo kwica perezida wa Uganda, ku rupapuro rwa mbere igika cya gatanu, Issa Arinaitwe Furaha yandikira Museveni agira ati:

<<Nkuko mwe ubwanyu mushobora kuba mubizi Nyakubahwa, nubwo nemeye, nahisemo kubahiriza amagambo aranga igihugu cyanjye – ‘Kubw’ Imana n’igihugu cyanjye’, ubwo nashakishaka uburyo bwo kubonana namwe, bikanankundira, nkabihera amwe muri ayo makuru>>.

Mu yandi magambo, kuva uwo mugambi utangiye Museveni yari awuzi. Ikindi gishobora kotsa ubwoba Kagame n’abacurabwenge, nuko ntawe uzi ubwoko bw’amakuru uyu musirikare yaba yarahaye Perezida Museveni icyo gihe babonana. Niba ari mu nyandiko, niba ari mu majwi wenda y’icyo kiganiro yaba yaragiranye na Museveni cyangwa ubundi buryo bwose.

Nicyo gituma ubu abacurabwenge ba Kagame batangiye gushakisha uburyo bwo guhindura imvugo. Muri iyo nyandiko twavuze haruguru, hari aho bagira bati:

<< Abagize RNC bagiye mu matwi ya bamwe mu nzego z’ubutasi muri Uganda, basanzwe bafitanye amateka y’ahahise. Byagiye bituma hari bamwe bakoresha nabi inshingano bafite mu gukorera inyungu zabo bwite >>

Aha bahinduye imvugo bagaragaza ko Uganda bamaze iminsi bashinja, noneho yaba yarashutswe na RNC ikaba yarahubutse ikorera ku makuru atari yo kandi ko ibyo aribyo mvano y’ikibazo. Nyamara bibagirwa ko uyu musirikare yivugira ko ajya kubonana na perezida Museveni ubwo Kagame yamutelefonaga bwa mbere hari mu 2007 mu gihe RNC yo yatangiye muri 2010. None se icyabanje muri ibyo byombi ni ikihe?

Guhimba no Kwivuguruza mu Itangazamakuru

Mu nkuru zimaze igihe zisohoka mu Rwanda, usanga abacurabwenge ba Kagame bakoresha uburyo bushidikanywaho, busa n’amagambo bashobora kuba bihimbira ubwabo bakayitirira umuntu ngo “utashatse kwivuga izina”. Ariko washishoza ukaba wasanga bishoboka ko ntawe babajije ahubwo ari ibitekerezo byabo bwite.

Urugero, ni nkayo magambo banditse uyu munsi agaragaza ko ikibazo cyatangiwe na RNC ibeshya inzego za Uganda.

Nyamara bakibagirwa ko mu minsi ishize mu yindi nkuru banditse dusanga kuri: http://igihe.com/politiki/article/haribazwa-byinshi-nyuma-y-ipfuba-ry-umugambi-w-abarwanya-leta-y-u-rwanda-bari

Bivugiye ubwabo ahagana hasi aho inkuru irangirira ko ngo ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda:

<< bihera kera mu gihe cy’intambara ya Congo aho Uganda isa n’iyivanze muri uru rugamba, ndetse na nyuma yaho ikaba yaragiye ikorana mu buryo bweruye n’abarwanya ubutegetsi mu Rwanda>>

None uyu munsi byahindutse ngo ni RNC yabeshye Uganda. Ariko na none ni hahandi! None se RNC bashinje uyu munsi yari iriho mu gihe cy’intambara Uganda yarwanaga na Congo?

Iyi nyandiko irakomeza hasi ikavunga ko ngo:

<<Kimwe mu bitishimirwa na Uganda harimo ko bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakomeye muri iki gihe bari inyuma ya Museveni ubwo yahirikaga ubutegetsi bwa Milton Obote, bigasa n’aho ari intambwe bateye mu gihe yifuzaga ko bakomeza kuba inyuma ye >> Ndetse bagakongeraho ko Uganda ngo << yagiye yitambika u Rwanda kenshi ikaba inaherutse kwanga ko RwandAir ijya ikora ingendo ziva i Entebbe zerekeza i Londres>>

Ibi se bihuriye he no kuba uyu munsi bavuze ko ikibazo cyatewe na RNC yabeshye Uganda?

Na Tito Rutaremara eherutse kuvuga ko icyo u Rwanda rupfa na Uganda ari ugushaka kurutegeka kandi rwo rutabishaka.

Byahindutse bite kuba u Rwanda noneho ruvuga ko Uganda yashutswe igahabwa amakuru atari yo na RNC? Kuki u Rwanda rwabuze icyo ruvuga kuri iriya nyandiko ya Issa Arinaitwe Furaha rugatinya no kubihakana rweruye? Ejo hagiye hanze ikiganiro Kagame yagiranye na Issa Arinaitwe Furaha kuri telephone, Kagame yabigenza ate? Yavuga ko ari wa mwana witwa Ndahiro uzi kumwigana bakoresheje? Ikoranabuhanga mu kugenzura amajwi barica he? Ibindi bimenyetso Furaha yasize bihishe iki? Kuki Uganda yemeye ko biriya bintu byose bisohoka uyu munsi kandi imaze imyaka ingana kuriya ibizi? Museveni azemera uku guca bugufi kwa Kagame umaze imyaka amusasira imigozi aka wa mugani we? Umunsi bariya banditsi b’abanyakenya bo muri Nairobian na The Standard abacurabwenge ba Kagame bakoresha bavuze akari imurore bizagenda bite, ko kubika amabanga mabi muri iki gihe bisigaye bigora benshi? Iyo Kagame n’abacurabwenge bemeza go Uganda ishyigikira ikanashaka abajya muri RNC barangiza bakemeza ko Uganda yafashe abantu 40 bajya muri RNC kurwanya u Rwanda, biba bigaragaza iki? Umunsi abanyarwanda batangiye kubona neza ko hari itandukaniro hagati y’u Rwanda – igihugu n’u “Rwanda”-Kagame, bizagenda bite?

Umusazi yasomeye amase amaganga ati ibidahwitse n’ibi!

Sindagura ndagena!

Nyagasaza Siliveri; i Bruxelles

 

Exit mobile version