Mabior Garang, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Sudani y’Epfo, John Garang de Mabior, ubu akaba ari Minisitiri ushinzwe amazi n’imicungire yayo, yatangaje ko yirukanwe na Perezida Salva Kiir mu nteko amuziza imyambarire.
Intandaro yo kwirukanwa mu nteko na Perezida wa Sudani y’Epfo kandi ari Minisitiri, ngo yabaye uburyo yitabiriye inama y’Abaminisitiri yambaye ‘nœud’ [bambara mu ijosi], mu cyimbo cya ‘cravate’ cyangwa se [karuvate].
Minisitiri Mabior Galang asanzwe abarizwa mu ishyaka ryitwa (SPLM-IO) rirangajwe imbere na Riek-Machar uherutse kugirwa Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo.
Mabior Galang muri iyi nama yabanje kwirukanwa bwa mbere na Perezida Salva Kiir kubera imyambaririre nyuma aza kugirwa inama na Riek Machar ko yasubira mu rugo akaza yambaye ‘cravate’ gusa na bwo agarutse yangirwa kwinjira n’abarinda umutekano wa Perezida Salva Kiir.
Minisitiri Mabior Galang uku niko yari yambaye yitabira inama bwa mbere.
Yambaye ‘cravate’ na bwo yangirwa kwinjira.
Nyuma yo kwangirwa kwinjira mu nama burundu, Minisitiri Mabior Galang yatangaje ko ibyamukorewe bitagakwiye kuko igihugu cya Sudani y’Epfo abona cyugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kurusha icy’imyambarire ye.
Yakomeje avuga ko ibyamukorewe ari ugutesha agaciro umwanya w’ubuyobozi yahawe, anavuga ko yabujijwe uburenganzira bwo kugaruka ku bibazo byugarije Minisiteri ye mu Nteko.
Mabior Galang ari mu bayobozi bashya bahawe imyanya muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo baturutse mu ishyaka rya Riek Machar risanzwe ritavuga rumwe na Perezida Salva Kiir uri ku butegetsi. Mabior Galang ni umwe mu bana ba John Galang wayoboye Sudani y’Epfo mbere ya Salva Kiir.
Minisitiri Mabior Galang aha yari kumwe n’umuhungu wa Raila Odinga witabye Imana mu mwaka ushize.
Source: http://rwandapaparazzi.rw/