Site icon Rugali – Amakuru

Agakino ka DMI/RDF ngo batewe na FDLR! Ejo bazatubwira ko Kayumba na P5 aribo bateye!

Busasamana: Abakekwa kuba FDLR bagabye igitero bane bahasiga ubuzima. Ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira iryo ku wa Mbere tariki ya 10 Ukuboza 2018, urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mudugudu wa Kamamabuye, Akagari ka Rusura, umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu. Bitangazwa ko ari abantu bitwaje intwaro bikekwa ko baturutse muri Congo bahagabye igitero bagakozanyaho n’ingabo z’u Rwanda, bamwe bakahasiga ubuzima.

Umwe mu baturage utuye muri aka gace imirwano yabereyemo, aganira na Bwiza.com, yavuze ko amasasu yatangiye kumvikana saa sita n’iminota ine, imirwano irangira saa saba n’iminota itanu.

Yagize ati “Imirwano yamaze isaha imwe, ni FDLR, bane muri zo bahasize ubuzima ubwo ingabo zacu zakozanyagaho nazo, umwana umwe wagize ubwoba agasohoka mu nzu yaje gufatwa n’isasu akomereka ku kaguru,…”.

Akomeza avuga ko umwana wakomeretse yajyanwe kuvurirwa ku kigo Nderabuzima cya Busasamana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ndetse n’inzego z’umutekano, bagiranye inama n’abaturage mu kagari ka Rusura, babasaba kudacikamo igukuba.

Ati “badukoresheje inama badusaba gutuza, batweretse imirambo ine y’abo ingabo zacu zishe mu bari bagabye igitero, batubwira ko babasubije inyuma basubira muri Congo, ubu turatuje turi mu mirimo yacu nkuko bisanzwe”.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) zitangaza kuri aya makuru, Bwiza.com yagerageje guhamagara ku murongo wa Telefoni umuvugizi wa RDF, ntiyayifata.  Inkuru turacyayikurikiranye.

Exit mobile version