Site icon Rugali – Amakuru

Agakingirizo iyo urangije kugakoresha urajugunya! -> Icyo abakandida batangaje nyuma y’amajwi y’agateganyo aganisha mu Nteko Ishinga Amategeko

Amwe mu mashyaka yahataniraga imyanya mu matora y’abadepite yatangaje ko atatunguwe n’intsinzi, andi atangaza ko nta rirarenga kuko amajwi yatangajwe ari ay’agateganyo.

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda yavuze ko muri 70% by’amaze kubarurwa, FPR-Inkotanyi ifite 75%, PSD 8.5%, PL 7%, Democratic Green Party 4.5% na PS Imberakuri igira 4.5%.

Nta mukandida wigenga wabashije kugira nibura 1%.

Nyuma y’itangazwa ry’amajwi y’agateganyo, Dr Vincent Biruta, uyobora PSD na Mukabalisa Donatille uyobora PL batangarije Televiziyo y’Igihugu ko bari basanganywe icyizere ko amashyaka yabo abona imyanya mu Nteko.

Umuyobozi w’ishyaka, PS Imberakuri, Mukabunani Christine, rimaze kubona 4.5%, yavuze ko icyizere kigihari cyo kubona 5 % asabwa ngo ishyaka ribone imyanya mu Nteko.

Frank Habineza uyobora Green Party, yavuze ko 30 % by’amajwi asigaje kubarurwa bataraburamo 0.5% abura ngo binjire mu Nteko Ishinga Amategeko.

Habineza yavuze ko ibyavuye mu matora uko byaba bimeze kose bazabyakira uko biri kuko ari amahitamo y’abaturage.

Yagize ati “Twubahiriza demokarasi, tuzubaha amahitamo y’abaturage.”

Green Party cyangwa PS Imberakuri baramutse batsinze, ni ubwa mbere ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryaba ribonye imyanya mu Nteko.

Perezida wa Komisiyo y’amatora Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko abakandida bigenga bo nta cyizere ko mu majwi asigaye bashobora gutsinda.

Yagize ati “Abakandida bigenga uko ari bane bose bafite amajwi make, ay’ejo ntacyo yahindura ngo babe babona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Mpayimana Philippe yashimiye abamuhaye amajwi “Gutsinda ntabwo byashoboka nkuko Perezida wa Komisiyo y’Amatora yabivuze ko nta cyizere gihari. Twabyakiriye gutyo gusa tugashimira abanyarwanda badutoye.”

Yakomeje agira ati “ Bariya banyarwanda baba bashyigikiye umuntu baba berekanye ko ibitekerezo bye bifite ishingiro, rero umuntu yifashisha ibyo bitekerezo agafatanya n’ababa batsinze mu gukomeza kubaka igihugu.”

Amatora y’uyu mwaka yitabiriwe n’imitwe ya politiki itanu irimo FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanyije (PDI, PDC, PSR, UDPR , PPC na PSP), PSD, PL, Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri.

Abakandida bigenga bitabiriye ni bane barimo Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe na Nsengiyumva Janvier.

Ni ku nshuro ya kane mu Rwanda habaye amatora y’abadepite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu matora y’abadepite yo mu 2013, FPR Inkotanyi n’imitwe ine byari byifatanyije (PDI, PSR, PPC, PDC) yabonye amajwi (76.2%), yatumye igira Abadepite 41 mu nteko y’imyanya 53.

Mpayimana yashimiye abamutoye nubwo atabonye amajwi amuhesha kuba umudepite

Dr Vincent Biruta aganira yatangaje ko ishyaka rye ryari risanganywe icyizere cyo kubona imyanya mu Nteko

Dr Frank Habineza uyobora Green Party yizeye ko 0.5% abura ngo ishyaka rye ribone imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, aza kuboneka uyu munsi

Exit mobile version