Site icon Rugali – Amakuru

“Agahugu katagira umuco karacika”, nonese igihugu kitubaha ururimi rwacyo,nticyubahe umuco wacyo ntakuntu cyaburamo ibisa nibi ndetse byaratinze pee!

“Agahugu katagira umuco karacika”,nonese igihugu kitubaha ururimi rwacyo,nticyubahe umuco wacyo ntakuntu cyaburamo ibisa nibi ndetse byaratinze pee! Musenyeri umwe wa kiriziya gaturika mu minsi ishize yaravuze ati nyamara ibintu byarakomeye igihugu kiri mu manga ba Evode baramushoka ngo ibyo avuga ntabyo azi raa! None dore impuruza ntisiba gutanga ibimenyetsompuruza!

Harya minisiteri y’umuco,inteko z’ururimi ,ba Rucagu birirwa babeshya rubanda ngo ko babungabuga indangacaciro…ubu ntibigaragara ko ntacyo bunguye igihugu? Uzarebe ukuntu mubyishwe miss abayobozi baba bagamitse mu makositimu imbere yabo harimo kwitakuma abakobwa basa n’abambaye ubusa buri buri…ibi bakabirebera! Ubu ngo ibigo byose by’amashuri ngo nibihabwe udukingirizo two gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ngo bahabwe n’imiti yo kuboneza urubyaro daaa!!! Nonese ubu koko ni iki wategereza kiza ku burere nkubu?

Ahubwo mfite impungenge ko mu minsi iri imbere ibintu bishobora kuba bibi cyane niba abarerwa ndavuga urubyiruko rukomeje gupfunyikirwa ikibiribiri! Ikimbabaje muri ibi byose nuko ibi byose biba mu gihugu bigaragara ko cyuzuye inzego zakabaye zibona imbogamizi n’ibibazo ku kurebera bizagira ku hazaza h’igihugu!

Boniface Twagirimana

Exit mobile version