Site icon Rugali – Amakuru

AGAHINDA N’INTIMBA Y’ABANYARWANDA: ESE ABANYARWANDA BATORERA IKI,KO ABATORWA BABA BAZWI?

Umusomyi wa Rugali uri mu Rwanda aho tudashatse kuvuga izina yatwandikiye atubwira iby’ingirwa matora yabaye mu Rwanda ariko nkuko abenshi bari basanzwe babyumva bakagira ngo ni ugukabya inkuru, ndakeka ko bari bwemere ko igihugu cyacu ari icyo gusengerwa. Isomere nawe ibyo bandikiye Rugali:

Musomyi nawe wasomewe ibyanditswe, burya baravugango,”nta mwami ubyina nabi” kandi ngo “umwami yica so ukamutura” kuko burya umugani ugana akariho. Mu Rwanda nta matora abamo, ahubwo habamo uburiganya, ubujura, igitugu,…mu byo bahimbye ngo ni amatora,yahe yo kajya! Niba koko mu Rwanda hari demokarasi, umuturage agatora yisanzuye kandi agatora uwo ashaka, kandi mu gihe gikwiriye, ni gute aba toresha n’abakorerabushake batoresha abaturage nkaho batazi kwihitiramo umu candidat bishakiye? ahaaa! ntabwo byoroshye.!

Ese ubundi ko gutora ari ibanga, abantu barenze batatu baba bari mu cyumba cy’itora aba ari abiki? Winjiramo bagucunga rimwe na rimwe bakubwira bati tora uyu. Reka bigere kubize noneho bo ni agahuma munwa. uziko, nk’umwarimu, umunyeshuri urangije kaminuza cyangwa umuntu warangije amashuri kera(umushomeri)bamucunga nkaho nawe yiyamamaje? Burya iyo amaze gutora bahita bafungura aka boite bakareba uwo atoye. Iyo basanze atari uwo basha ko atorwa, bahita baruvana muzindi mpapuro, bakamutorera uwo bashaka, doreko n’ubundi bigera saa 6:00 barangije gutora umu candidat wabo.

Mbese, ibindi abaturage bakora aba ari umuhango gusa, doreko n’amakarita y’itora ba mudugudu baba bayararanye bityo bagatorera abo bayoboye. Iyo umuturage yanze gutanga ikarita y’itora rero usanga ari uhanzwe ijisho watekereza ibibera mu Rwanda mu matora ugasanga atari amatora nyiri izina ahubwo ari ukurangiza umuhango gusa. Waruziko n’indorerezi ziba ari izumuhango gusa! Rero zinaza barangije gukora ibyabo. Amatora yo mu Rwanda ni aya rumurika abatora bari iyo bari naho mu Rwanda ni ukwiyerurutswa. Ubundi se bazashoboye bagakuraho igikorwa cy’amatora ko abaturage nubusanzwe badafite uburenganzira bwo gutora uwo bashaka?! Ahubwo nk’abakozi bareta ubu barahangayitse kuko abenshi badatoye FPR ijana Ku ijana% wasanga bamwe birukanywe cyangwa bakabafunga.

Uwavuga byinshi Ku matora yo mu Rwanda n’amarira yagwa, kuko birababaje. Burya ukuri kurazirwa, kandi “ubugabo n’ububwa na byo birazirwa”Mu Rwanda nta ruvugiro,nta kuri kuharangwa muri services zose. Gusa iyo ushatse kugaragaza ukuri bakujyana muri gereza dore ko ariryo terambere rihari ryonyine ryo gufungira abantu ubusa. Mbese nyuma yaya matora uzi abazafungwa bazira gutora no gutoresha! Nzaba ndora ni umwana w’umunyarwanda abatora batore ariko mu Rwanda nta matora anyuze mu mucyo aharangwa ukuri nuko kandi ntacyo abaturage twarenzaho nukureba gusa tugaceceka ngo turebe ko bwacya kabiri nubwo abari ku ngoma ataribo Imana, naho ku bwabo bakagobye kubikora mu isegonda rimwe. Ngayo nguko amatora mu Rwanda rwahindutse umwanda.Musomyi ibibera mu Rwanda ntibisanzwe musigarane amahoro.

Vincent Semanzi
Umusomyi wa Rugali

Exit mobile version